Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Avugwaho Kubeshya Abakobwa Ko Azabaha Akazi Akabasambanya Akanabiba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Avugwaho Kubeshya Abakobwa Ko Azabaha Akazi Akabasambanya Akanabiba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2021 5:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusore witwa Bagaragaza aherutse gutabwa muri yombi n’abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha bamukurikiranyeho ibyaha birimo gutekera abagore umutwe ababeshya akazi akabasindisha akabiba.

Hari bamwe ngo yasambanyije nyuma yo kubasindisha ariko we arabihakana akavuga ko yabikoze babyumvikanyeho.

Facebook niyo yabahuje…

Bagaragaza yabwiye itangazamakuru ko yemera icyaha cyo gutekera abakobwa n’abahungu umutwe kandi ngo bajya kumenyana byatangiriye kuri Facebook.

Avuga ko yandikiranye nabo ababwira ko afite Kampani yise Global Limited ikora iby’ubwubatsi.

Yababwiraga ko yifuza umukozi wo gucunga ububiko bw’ibikoresho ku mashantsiye( chantiers).

Baraza kandi ngo yafashwe amaze gutekera umutwe abagore n’abakobwa( bose hamwe) batanu.

Ati:” Namenyaniye nabo kuri Facebook bakaza i Kigali tukaganira ku kazi nshaka kubaha nyuma nkaza kubiba amasakoshi yabo.”

Avuga ko hari abo yasambanye nabo ariko ko ‘byari ku bwumvikane.’

Bimwe mu byeretswe abanyamakuru ubugenzacyaha buvuga ko bwasangaye uriya musore harimo amasakoshi, impeta, amakarita y’irangamuntu, imipira y’imbeho n’ibindi.

Bagaragaza yavuze ko yemera icyaha yakoze ndetse ko abisabira imbabazi.

Ubugenzacyaha bwo buvuga ko uriya musore ibyo yakoze yabikoraga yabiteguye neza, akabwira abakobwa n’abagore ko azabaha akazi ariko agamije kubasambanya no kubiba.

Ndetse ngo hari n’uwo yanduje imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira avuga ko ibyaha uriya musore akurikiranyweho nibimuhama ashobora gufungwa burundu nk’igihano kinini.

Dr Murangira aganira n’abanyamakuru

Dr Murangira yagiriye abaturage inama yo kwirinda guhubuka ngo bemere ko runaka agiye kubaha akazi batabanje gushishoza.

Ati: “ Inzira kubona no guhabwa akazi bisaba twese turayizi. Ntabwo ari iy’ubusamo ahubwo abantu bagomba gukurikiza ibiteganywa mu kwaka no mu guhabwa akazi.”

Yaburiye abatekera abandi umutwe ko bazafatwa  aho bazaba bari hose.

Bimwe mu byafashwe
Amasakoshi n’ibindi byafashwe
TAGGED:featuredRIBUbugenzacyahaUbutekamutwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bushinwa Bwahamagaje Ibigo Bitandatu Byacukuraga Amabuye y’Agaciro Muri Congo
Next Article Rusesabagina Yacuze Umugambi Wo Kwitirira U Rwanda Kwica Abaturage Barwo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?