Avugwaho Kubeshya Abakobwa Ko Azabaha Akazi Akabasambanya Akanabiba

Umusore witwa Bagaragaza aherutse gutabwa muri yombi n’abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha bamukurikiranyeho ibyaha birimo gutekera abagore umutwe ababeshya akazi akabasindisha akabiba.

Hari bamwe ngo yasambanyije nyuma yo kubasindisha ariko we arabihakana akavuga ko yabikoze babyumvikanyeho.

Facebook niyo yabahuje…

Bagaragaza yabwiye itangazamakuru ko yemera icyaha cyo gutekera abakobwa n’abahungu umutwe kandi ngo bajya kumenyana byatangiriye kuri Facebook.

- Advertisement -

Avuga ko yandikiranye nabo ababwira ko afite Kampani yise Global Limited ikora iby’ubwubatsi.

Yababwiraga ko yifuza umukozi wo gucunga ububiko bw’ibikoresho ku mashantsiye( chantiers).

Baraza kandi ngo yafashwe amaze gutekera umutwe abagore n’abakobwa( bose hamwe) batanu.

Ati:” Namenyaniye nabo kuri Facebook bakaza i Kigali tukaganira ku kazi nshaka kubaha nyuma nkaza kubiba amasakoshi yabo.”

Avuga ko hari abo yasambanye nabo ariko ko ‘byari ku bwumvikane.’

Bimwe mu byeretswe abanyamakuru ubugenzacyaha buvuga ko bwasangaye uriya musore harimo amasakoshi, impeta, amakarita y’irangamuntu, imipira y’imbeho n’ibindi.

Bagaragaza yavuze ko yemera icyaha yakoze ndetse ko abisabira imbabazi.

Ubugenzacyaha bwo buvuga ko uriya musore ibyo yakoze yabikoraga yabiteguye neza, akabwira abakobwa n’abagore ko azabaha akazi ariko agamije kubasambanya no kubiba.

Ndetse ngo hari n’uwo yanduje imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira avuga ko ibyaha uriya musore akurikiranyweho nibimuhama ashobora gufungwa burundu nk’igihano kinini.

Dr Murangira aganira n’abanyamakuru

Dr Murangira yagiriye abaturage inama yo kwirinda guhubuka ngo bemere ko runaka agiye kubaha akazi batabanje gushishoza.

Ati: “ Inzira kubona no guhabwa akazi bisaba twese turayizi. Ntabwo ari iy’ubusamo ahubwo abantu bagomba gukurikiza ibiteganywa mu kwaka no mu guhabwa akazi.”

Yaburiye abatekera abandi umutwe ko bazafatwa  aho bazaba bari hose.

Bimwe mu byafashwe
Amasakoshi n’ibindi byafashwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version