Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Azam Yababaje Rayon Ku Munsi Wayo W’Igikundiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Azam Yababaje Rayon Ku Munsi Wayo W’Igikundiro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2024 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Azam FC yomuri Tanzania yaraye itsinze Rayon Sports mu mukino wa gicuti wakinwe ku munsi Rayon yise ‘uw’igikundiro’. Yayitsinze igitego 1-0, abafana bayo batahana agahinda.

Rayon yari yakinishije abakinnyi iteganya kuzakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga hagaragayemo Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Aruna Madjaliwa mu gihe mu izamu ishyiramo Khadime Ndiaye.

Igice cya mbere cyaranzwe n’imikinire myiza ya Rayon Sports igasatira izamu ryari ririnzwe na Mustafa Muhamed ariko ntiyaryinjiza igitego.

Uruhande rwa Azam FC rwo rwakoze neza, bigaragarira mu buryo abakinnyi nka James Akaminko, Feisal Salum bakinaga hagati gusa nabo birangira ntawe ushoboye gutsinda.

Igice cya mbere cyarangiye gutyo ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Azam FC yahinduye imyenda iza yambaye andi mabara ndetse ku munota wa 57 iza gutsinda igitego cyatsinzwe na Lusajo Mwaikenda.

Azam FC yababaje Rayon ku munsi wayo w’Igikundiro

Rayon nayo yakoze impinduka ikuramo Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier, Iraguha Hadji, Charles Bbale ibasimbuza Rukundo Abdourahman, Adama Bagayogo, Prinsee Elanga na Fall Ngagne.

Prinsee Elanga na bagenzi be bakoze ibishoboka byose ngo bagombore igitego ndetse na Muhire Kevin akomeza kugerageza gutanga imipira itandukanye ariko biranga, iminota 90 y’umukino irangira ikipe ya Azam FC itsinze igitego 1-0 inegukanye igikombe cy’umunsi w’igikundiro 2024.

Iki gikombe nicyo Rayon yari yateguriye uyu mukino ngarukamwaka

Azam FC yari irimo  gutegura imikino wa CAF Champions League izayihuza na APR FC muri Kanama, 2024, APR ikaba nayo yaraye itsinzwe na Simba SC muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi witiriwe Simba (Simba Day).

Mbere y’uko umukino ya Rayon ana Azam utangira, kuri Kigali Pélé Stadium habanje kubera akarasisi k’abakunzi ba Rayon Sports kari kayobowe na Perezida wa wayo, Uwayezu Jean Fidel.

Karangiye hakurikiyeho umuziki w’abahanzi barimo umuraperi Bushali na Platini P.

Nyuma hakurikiyeho gutangaza abakinnyi amakipe yombi azakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 (Rayon Sports na Azam FC), bibanzirizwa no gutangaza abakinnyi n’ikipe y’abagore ya Rayon Sports izakoresha.

Ikipe ya Azam FC nayo yabigenje ityo itangaza abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 ari nabo bazahatana n’ikipe ya APR FC mu mikino ibiri y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakinwa vuba aha.

Muri ibi birori kandi Perezida wa Rayon Sports yashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ku ruhare agira mu iterambere rya siporo bamugenera n’umupira wa siporo wo kwambara watanzwe na Azam FC.

TAGGED:APRAzamFCfeaturedIgikombeIkipeKagameRayon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bakurikiranyweho Gukura Utugabanyamuvuduko Mu Modoka
Next Article Amerika Yohereje Hafi Ya Iran Ubwato Bugwaho Indege Z’Intambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?