Azam FC yomuri Tanzania yaraye itsinze Rayon Sports mu mukino wa gicuti wakinwe ku munsi Rayon yise ‘uw’igikundiro’. Yayitsinze igitego 1-0, abafana bayo batahana agahinda.
Rayon yari yakinishije abakinnyi iteganya kuzakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Mu bakinnyi babanje mu kibuga hagaragayemo Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Aruna Madjaliwa mu gihe mu izamu ishyiramo Khadime Ndiaye.
Igice cya mbere cyaranzwe n’imikinire myiza ya Rayon Sports igasatira izamu ryari ririnzwe na Mustafa Muhamed ariko ntiyaryinjiza igitego.
Uruhande rwa Azam FC rwo rwakoze neza, bigaragarira mu buryo abakinnyi nka James Akaminko, Feisal Salum bakinaga hagati gusa nabo birangira ntawe ushoboye gutsinda.
Igice cya mbere cyarangiye gutyo ari 0-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Azam FC yahinduye imyenda iza yambaye andi mabara ndetse ku munota wa 57 iza gutsinda igitego cyatsinzwe na Lusajo Mwaikenda.
Rayon nayo yakoze impinduka ikuramo Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier, Iraguha Hadji, Charles Bbale ibasimbuza Rukundo Abdourahman, Adama Bagayogo, Prinsee Elanga na Fall Ngagne.
Prinsee Elanga na bagenzi be bakoze ibishoboka byose ngo bagombore igitego ndetse na Muhire Kevin akomeza kugerageza gutanga imipira itandukanye ariko biranga, iminota 90 y’umukino irangira ikipe ya Azam FC itsinze igitego 1-0 inegukanye igikombe cy’umunsi w’igikundiro 2024.
Azam FC yari irimo gutegura imikino wa CAF Champions League izayihuza na APR FC muri Kanama, 2024, APR ikaba nayo yaraye itsinzwe na Simba SC muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi witiriwe Simba (Simba Day).
Mbere y’uko umukino ya Rayon ana Azam utangira, kuri Kigali Pélé Stadium habanje kubera akarasisi k’abakunzi ba Rayon Sports kari kayobowe na Perezida wa wayo, Uwayezu Jean Fidel.
Karangiye hakurikiyeho umuziki w’abahanzi barimo umuraperi Bushali na Platini P.
Nyuma hakurikiyeho gutangaza abakinnyi amakipe yombi azakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 (Rayon Sports na Azam FC), bibanzirizwa no gutangaza abakinnyi n’ikipe y’abagore ya Rayon Sports izakoresha.
Ikipe ya Azam FC nayo yabigenje ityo itangaza abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 ari nabo bazahatana n’ikipe ya APR FC mu mikino ibiri y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakinwa vuba aha.
Muri ibi birori kandi Perezida wa Rayon Sports yashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ku ruhare agira mu iterambere rya siporo bamugenera n’umupira wa siporo wo kwambara watanzwe na Azam FC.