Ba Ambasaderi Bashya Bahaye Perezida Inyandiko Zibemerera Gukorera Mu Rwanda

Mu Biro bye, Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ni Ambasaderi Ronald Micallef uhagarariye Repubulika ya Malta, Ambasaderi  Mesfin Gebremariam Shawo uhagarariye Repubulika ya Demukarasi yiyunze ya Ethiopia, Ambasaderi Mohammed Mellah uhagarariye Repubulika y’abaturage ya Algeria na Ambasaderi Jeong Woo-Jin uhagarariye Repubulika ya Korea.

Si abo gusa kuko yakiriye na Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda ari we Heike Uta Dettmann, uwa Pakistan Naeem Ullah Khan, uwa Israel witwa Ambasaderi Einat Weiss n’uwa Repubulika ya Guinea witwa Soumaïla Savané.

Hari n’abandi yakiriye ari bo Ebrahim Mahmood Ahmed Abdulla uhagarariye ubwami bwa Bahrain, Ambasaderi Mathews Jere uhagarariye  Zambia, Ambasaderi  Mlondi Solomon Dlamini uhagarariye ubwami bwa  Eswatini na  Ambasaderi  Majid Saffar uhagarariye Iran.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version