Indi Mibiri Yabonywe Aho Bari Gusana Stade Amahoro

Amakuru tugikusanya aravuga ko hari imibiri myinshi yabonetse aho abubatsi bari gusana Stade Amahoro mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Umwe mubahubaka avuga ko imibiri babonye irenga itanu ariko ngo barakeka ko hari indi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera witwa Déo Rugabirwa yabwiye Taarifa ko ayo makuru yayumvise ariko agiye kuyegeranya akaza kudutangariza imibiri imaze kuboneka uko ingana.

Si ubwa mbere muri iyi Stade habonetse umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko muri Mata, 2023 nabwo hari uwahabonetse.

- Advertisement -

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, hari bamwe mu Batutsi bo muri Remera na Kimironko no mu nkengero z’aho bahungiye muri Stade Amahoro.

Interahamwe  n’ingabo za Leta yakoze Jenoside zahiciye Abatutsi benshi bamwe barashyingurwa ariko abandi ntibyakunda.

Bikekwa ko umubiri wabonetse icyo gihe ari uw’umugore witwaga Josepha Mukantagara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA witwa Naphtal Ahishakiye  yabwiye Taarifa ko kuba hari umubiri cyangwa imibiri yaboneka kuri Stade Amahoro ari ibintu byumvikana kubera ko hari Abatutsi benshi bahahungiye.

Ati: “ Nk’uko bimeze n’ahandi henshi mu Rwanda, hari ahantu imibiri izagenda iboneka kuko hari myinshi tutarabona ngo ishyingurwe. Kuba hari iyaboneka kuri Stade Amahoro nta gitangaje kirimo. Gushyingura ni umurimo tuzakora no mu gihe kinini kiri imbere.”

Ahishakiye yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana kandi abazi aho imibiri iri bakahavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Gasabo: Abari Kuvugurura Stade Amahoro Babonye Umubiri W’Uwazize Jenoside

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version