Coup D’Etat Muri Gabon, Bongo Yakuweho

Abasirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi babwambuye ku ngufu Ali Bongo.

Babitangarije kuri Televiziyo y’igihugu, bavuga ko batemera ko Ali Bongo akomeza kuyobora Gabon nk’uko byari biherutse gutangazwa ko ari we watorewe kuba Perezida wa Repubulika.

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize hari hatangajwe ko Bongo ari we abaturage batoreye gukomeza kubayobora.

Uyu mugabo asanzwe arwaye kuko yigeze kubagwa mu bwonko.

- Advertisement -

Ni umugabo wari ukiri muto kuko afite imyaka 53.

Ni umuhungu wa Omar Bongo Odimba nawe watabarutse amusigira ubutegetsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version