Ba Ofisiye Bakuru 32 Basoje Amasomo Mu Ishuri Rikuru Rya Polisi

Abanyeshuri 32 bagizwe na ba Ofisiye bakuru muri Polisi, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, barimo abahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

CP Christophe Bizimungu uyobora iri shuri rikorera mu Karere ka Musanze yavuze ko aya masomo y’umwaka umwe agizwe n’iby’ibyiciro bibiri.

Birimo amahugurwa y’umwuga yo ku rwego rwo hejuru yatangiwe impamyabushobozi ya Pass Staff Course (PSC) n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, Master’s Degree in Peace Studies and Conflict Transformation.

Ni amasomo yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

- Advertisement -

CP Bizimungu yavuze ko abo banyeshuri 32 bagize iki cyiciro cya cyenda bujuje ibisabwa ngo bahabwe PSC, ariko 31 nibo bize icyiciro cya gatatu cya kaminuza. 27 nibo barangije, bane bafite amasomo “bagomba gusubiramo ku mpamvu zitandukanye”.

Ati “Ndashimira abanyeshuri ku mirimo babashije gukora.”

Yasabye abasoje amasomo kuzirikana ko bafite inshingano zo gukora kinyamwuga basubiye mu kazi kabo, kuko bungutse ubumenyi bugomba kubafasha mu myitwarire no mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston yashimiye abarangije amasomo, avuga ko ari intambwe ikomeye ku ishuri, abanyeshuri n’imiryango yabo.

Yabashimiye umuhate n’ukwihangana bagaragaje mu kwiga muri ibi bihe bya COVID-19, byatumye bigorana kurushaho.

Yavuze ko bijyanye n’ibibazo biriho muri iki gihe, hakenewe abakozi b’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko bafite ubushobozi, bumva neza ibibazo by’amahoro n’umutekano by’igihugu, akarere n’isi muri rusange.

Yagarutse ku ngorane zijyanye no kubahiriza amategeko nk’ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu gukora ibyaha no kuba ibihugu bidahuje amategeko, avuga ko guhangana nabyo bisaba ko ababishinzwe bagomba kuba bari ku ntambwe itambutse iy’abanyabyaha, kugira ngo babashe kubafata mbere y’uko bagera ku ntego yabo.

Ni ibintu kandi ngo bikeneye ubufatanye bw’ibihugu, guhugurirwa hamwe, guhanahana ubumenyi n’amakuru no guhuriza hamwe mu kureba ingorane zihari.

Yashimangiye ko abarangije amasomo ari abayobozi mu nzego zabo, kandi biteguye kurushaho gukorera abaturage.

Ati “Dukwiye guhora twibuka ko tugomba abo baturage byinshi, uburenganzira, inshingano, kurusha ibyo batugomba.”

Minisitiri Busingye yavuze ko yizeye ko aya mahugurwa yabaye umwanya mwiza wo gusangizanya ubumenyi n’inaranibonye hagati y’abayitabiriye, ndetse ko ibyo bize bizabafasha mu mirimo bazaba bashinzwe kandi bakagaragaza itandukaniro.

Ati “Izi mpamyabumenyi mwahawe zizazane ibisubizo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko ndetse no gukemura ibibazo ibihugu byacu bihura nabyo.”

Yashimye umusanzu w’iri shuri guhera mu 2012, yizeza ko Leta izakomeza gutanga ibishoboka byose kugira ngo Polisi ikomeze guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Mu barangije amasomo, uwahize abanti ni SSP Bianca Ndanu Nzioki wo muri Kenya.

Yashimiwe ko yagaragaje umwihariko mu miyoborere n’ubushobozi mu ishuri, gufatanya n’abandi n’ibindi bikenewe kuri Ofisiye muri polisi n’ubuyobozi.

Ku mwanya wa kabiri haje SSP Justin Gakuru Rukara wo mu Rwanda, wahembewe ko yagaragaje umuhate, ubumenyi mu miyoborere, ubushobozi mu ishuri n’ubushake bwo kumenya byinshi.

Uwahize abandi mu bushakashatsi ni SP Isaac Safari wo mu Rwanda. Ubushakashatsi bwe (research paper), bwashimwe ko bwujuje ibisabwa biteganywa mu bijyanye n’imyigire n’imyandikire ikwiye.

Bwashimiwe kandi ko butanga ibisubizo bikwiye ku bibazo bitandukanye, bukanagaragaza ubushobozi, umurava n’ubushobozi budasanzwe mu bushakashatsi bukenewe kuri Ofisiye.

Mu banyeshuri basoje amasomo uko ari 32 barimo 25 bo mu Rwanda na barindwi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ibyo ni Kenya (2), Namibia (3), Somalia (1) na Sudan y’Epfo (1).

Mu banyarwanda harimo abapolisi bakuru 20, batatu bo mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Babiri boherejwe na RIB bimuriwemo bavuye muri Polisi y’u Rwanda. Barimo Robert Mwesigye wahoze muri Polisi ku ipeti rya Superintendent (SP) na Prosper Ruzayire wari muri Polisi ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP).

CP Bizimungu yashimye umuhate abanyeshuri bagaragaje
Min Busingye yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bahashye
Abanyeshuri 27 basoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version