Ubwo Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B.Murangira yabazwaga niba nta nzego zari zishinzwe kurindira umutekano ahakorwaga ibizami by’amashuri abanza n’icyiciro rusange zagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri, yavuze ko iperereza rigikomeje.
Ndetse ngo uko rizakomeza gukorwa, niko hazagaragara byinshi birimo n’uruhare abakozi ba NESA baba barabigizemo.
Hagati aho, yavuze ko abayobozi mu Karere Babwiraga abashinzwe kugenzura za site z’ibizamini ko bakwiye ‘gufasha abana’ kuko ngo ‘byari amabwiriza avuye hejuru.’
Ibi Murangira yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu italiki 05, Nzeri(9) 2026 nyuma yo kwerekana abantu 39 muri 81 bo mu Turere dutanu bakurikiranyweho uruhare muri kiriya cyaha gishobora gufungirwa imyaka 10.
Aberekanywe kuri iyi nshuro ni abo mu Turere twa Nyamasheke, Kirehe, Rubavu, Ngoma na Kayonza.
Mu gusobanura uko byagenze, Umuvugizi wa RIB yavuze ko gupeza abanyeshuri byakozwe n’abari bashinzwe kubacunga ngo badakopera.
Yavuze ko icyatumye biba, ari uguhiganwa mu gutsindisha kwagaragaye mu bigo byo mu Turere twavuzwe haruguru, ndetse ngo bamwe bajyaga kwigira ku bandi ‘ibanga’ bazakoresha.
Umuyobozi ushinzwe uburezi ku Murenge yahaga ubushinzwe ku Karere nawe akabigeza kuri site y’aho byakorewe.
Uwabaga afite uburenganzira bwo kureba uko ibijyanye n’ikizamini byose biteye, ni umuyobozi ushinzwe ubuyobozi ku Karere, ariko agakorana n’ababushinzwe ku Murenge ndetse n’abakozi ba NESA.
NESA yo ngo yakiraga urutonde rw’abazacunga ikorwa ry’ibizamini yizeye ko ubwo yaciye mu ntoki z’abantu batatu, ari iyo kwizerwa, nta muntu waba wayishyizweho atigisha mu wa Gatandatu.
Nk’uko Murangira abivuga, RIB yaje kuvumbura ko hari abayobozi b’ibigo bagiye bahererekanya abarimu bazacunga uko ibizamini ibizamini bizakorwa, umwe ati: “Uzanyoherereza abarimu nanjye nzakoherereza abanjye, uzamfashirize abana nanjye nzagufashiriza abawe”.
Abarimu bo muwa Gatandatu baba bafite amasomo yabajijwemo ibibazo by’ikizamini basanzwe bigisha.
Umwarimu wigisha imibare rero ngo yafunguraga urugero nk’ikizamini cy’imibare akagifotoza telefoni, ifoto iriho ibibazo akayoherereza umukozi uri mu biro ahantu, uwo nawe ibibazo akabibaza Artificial Intelligence, ibisubizo imuhaye akabyohereza umwarimu.
Undi ahita abyandukura vuba vuba akaza agasaba mugenzi we kumucungira ahagaze ku muryango, hanyuma uwo mwarimu akabiha abanyeshuri bari aho bakabikoporora.
Icyakora, mu kubikoporora, abanyeshuri bamwe batamaza abantu kuko ngo usanga igisubizo bagihurijeho, ariko bacyanditse mu buryo butandukanye, bamwe bakandika ijambo ry’Icyongereza bya nyabwo, mu gihe usanga abandi baryanditse ‘kinyarwanda’, urugero bamwe bakandika ‘Life’ mu gihe abandi banditse ‘Layifu’.
Murangira avuga ko basanze ibi ari ibyaha biba byateguwe neza, akavuga ko bibabaje kuba bigaragara no mu burezi.
Ba Visi Meya bavugwa muri iyi case, bavugwaho ko ku munsi w’ikizamini, bajyaga aho gikorerwa ‘bagasaba abahashinzwe kuza gufasha abana’ kuko ari amabwiriza ‘avuye hejuru’.
Uwo nawe yahitaga abwira abashinzwe kugenzura abana ngo nibafashe abana kuko ari amabwiriza avuye hejuru.
Iperereza rya RIB ryasanze abakoze ibyo, barabikoraga mu rwego rwo kwesa imihigo mu rwego rw’uburezi.
Kwesa imihigo ntibikabe intandaro z’ibyaha…
Taarifa Rwanda yabajije RIB icyo ivuga kuri uko kwesa imihigo binyuze mu gukora ibyaha, Umuvugizi wayo asubiza ko imihigo ikwiye gucishwa mu mucyo.
Ati: “ Iyo usesenguye usanga icyo baba bagambiriye ari ugutsindisha atari ugutanga ubumenyi. Bari bakwiye kwesa imihigo yo gutanga ubumenyi, ntibe iyo gutsindisha abadafite ubumenyi.”
Kuri Murangira, guhigira gutsindisha bigomba kujyana no gutanga ubumenyi bufite ireme, ntibijyanirane no gutsindisha benshi kuko bizanamo icyo yise ‘amanyanga’.
Abo bantu bakurikiranyweho ibyaha bitatu kandi ngo nibabihamwa n’inkiko bazafungwa hagati y’umwaka n’imyaka icumi.
Ibyo bakurikiranyweho ni ugukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite kandi iki ni icyaha kibarwa nka ruswa.
Guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kumena ibanga ry’akazi.

