Inkongi Yakongoye Inzu N’Amaduka Y’i Goma

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
I Mugunga n'i Maendereo niho hibasiwe n'iyo nkongi.

Inzu 50 zirimo n’amaduka zakongowe n’inkongi ebyiri zabaye zikurikiranye hagati yo kuwa Gatatu no ku wa Kane mu Mujyi wa Goma.

Inkongi ya mbere yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe (5:00), mu isoko ry’ibiti ryo mu gace ka Mugunga, mu Burengerazuba bwa Goma. Umuriro wafashe ububiko bw’ibiti n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.

Abacuruzi baho bahuye n’igihombo gikomeye, kuko hahiye metero kibe amagana z’ibiti ndetse n’imashini nyinshi zakoreshwaga mu kubaza no gutunganya imbaho.

Abayobozi bo muri ako gace bavuze ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, indi nkongi yibasiye agace ka Maendeleo, kari mu nkengero z’Umudugudu wa Ngangi n’agace ka Katindo II, mu Majyaruguru ya Goma.

i Maendereo higeze gushya mu mwaka wa 2022.Ifoto@Radio Okapi.

Radio Okapi yanditse ko amakuru ikesha abaturage b’aho, avuga ko hari benshi mu bari batuye muri izi ngo basigaye barara hanze bitewe n’uko ibyabo byakongotse.

Abashinzwe kuzimya inkongi mu kitwa Protéction Civile bageze ahabereye iyi mpanuka, bafasha kugabanya ubukana bw’umuriro no kuwuzimya, bityo birinda ko ukomeza gukwira mu zindi nzu.

Izi nkongi zombi zasize abacuruzi n’imiryango myinshi mu gihombo gikomeye.

Ishyirahamwe ry’ababaji n’abakora ibikoresho by’ibiti muri Goma ryasabiye ubufasha abacuruzi bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, kugira ngo babashe kongera kwiyubaka, bakore.

Muri Maendereo higeze gushya no muri Ukuboza, 2022.

 

Ikarita ya Goma yakozwe n’ubwenge buhangano

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *