Ikibazo cyo kubura kw’ibikomoka kuri petelori gishobora kuba ari cyo cyatumwe bamwe biyemeza gushaka no kugurisha litiro 90,000 bya lisanse mu buryo bwa magendu. Ubwato butwaye iriya lisansi bwafatiwe mu kigobe cya Gulf nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Iran byitwa IRNA byabitangaje.
Abantu batandatu barimo na Kapitani w’ubwato bwari butwaye iriya Lisansi batawe muri yombi.
Iran iri mu bihugu bidahenda lisansi kubera ko Leta yatanze nkunganire igaragara kugira ngo idahenda.
Ibi ariko byatumye hari bamwe mu bacuruzi bahitamo kuyicuruza bya magendu mu bihugu bituranye na Iran aho igiciro kiri hejuru.
Ni ubucuruzi bwa magendu bukorwa binyuze mu Nyanja, bukaba bufite isoko mu bihugu byo mu Kigo cy’Abarabu.
Ibyo bihugu ni Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Ni ngombwa kuzirikana koi bi ari byo bihugu bicukura nanone petelori nyinshi ku isi.
Lisansi ubu yarahenze cyane ku isi kubera impamvu zitandukanye zirimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Lisansi bayipima bakoresheje igipimo mu Kinyarwanda bise ‘akagunguru’ cyangwa ‘barrel’ mu Cyongereza, akagunguru kamwe kakaba kagizwe na litilo 119.
Ubwo tandikaga iyi nkuru akagunguru kamwe kaguraga $105.00.