Bafashe Litiro 90,000 Bya Lisansi Yari Igiye Kugurishwa Magendu

Ikibazo cyo kubura kw’ibikomoka kuri petelori gishobora kuba ari cyo cyatumwe bamwe biyemeza gushaka no kugurisha litiro 90,000 bya lisanse mu buryo bwa magendu. Ubwato butwaye iriya lisansi bwafatiwe mu kigobe cya Gulf nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Iran byitwa IRNA byabitangaje.

Abantu batandatu barimo na Kapitani w’ubwato bwari butwaye iriya Lisansi batawe muri yombi.

Iran iri mu bihugu bidahenda lisansi kubera ko Leta yatanze nkunganire igaragara kugira ngo idahenda.

Ibi ariko byatumye hari bamwe mu bacuruzi bahitamo kuyicuruza bya magendu mu bihugu bituranye na Iran aho igiciro kiri hejuru.

- Advertisement -

Ni ubucuruzi bwa magendu bukorwa binyuze mu Nyanja, bukaba bufite isoko mu bihugu byo mu Kigo cy’Abarabu.

Ibyo bihugu ni  Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Ibihugu bigize Ikigobe cya Gulf

Ni ngombwa kuzirikana koi bi ari byo bihugu bicukura nanone petelori nyinshi ku isi.

Lisansi ubu yarahenze cyane ku isi kubera impamvu zitandukanye zirimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Lisansi bayipima bakoresheje igipimo mu Kinyarwanda bise ‘akagunguru’ cyangwa ‘barrel’  mu Cyongereza, akagunguru kamwe kakaba kagizwe na litilo 119.

Igiciro cya Lisansi gikomeje kuzamuka

Ubwo tandikaga iyi nkuru akagunguru kamwe kaguraga $105.00.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version