Rwanda: Serivisi Zihariye Igice Kinini Cy’Umusaruro Mbumbe W’Igihugu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wazamutse mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022 ugera kuri Miliyari Frw 3,025 uvuye kuri miliyari 2,588 nk’uko byari bimeze mu gihembwe nk’iki mu mwaka wa 2021.

Igice cy’ubukungu cya serivisi nicyo cyatanze igice kinini cy’uyu musaruro kuko serivisi zihariye 47%, ubuhinzi bugakurikiraho bufite 23% nyuma hakaza inganda zitanga 22%.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare witwa Ivan Murenzi avuga ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahuye n’ibibazo byatewe na COVID-19, ariko ngo ingamba zafashwe na Leta mu guhangana nacyo byatumye umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongera ku kigero cya 7.9% mu gihembwe cya mbere cy’ubukungu mu mwaka wa 2022.

Ivan Murenzi

Kiriya kigo kivuga ko muri iki gihembwe, umusaruro ukomoka ku bihingwa ngandurarugo wagabanutseho 1%, ubwo mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwagabanutseho 9%, uw’ibihingwa ngengabukungu ugabanukaho 14% bitewe n’igabanuka rya 41% by’umusaruro w’ikawa mu gihe uw’icyayi wo waganutseho 3%.

- Kwmamaza -

Mu nganda umusaruro w’ibikora by’ubwubatsi byiyongereho 6%, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ugabanukaho 16%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wo wazamutsho 11% bitewe ahanini n’umusaruro w’inganda zitunganya ibikomoka ku biribwa wazamutseho 6%, ibituruka ku binyobwa wazamutseho 12%, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi(higanjemo sima) wazamutseho 36%.

Umusaruro w’inganda zitunganya imyenda wazamutseho 22% n’aho uw’inganda zitunganya ibikomoka ku biti uzamukaho 20%.

Ku byerekeye serivisi, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko umusaruro wa serivisi zo gutwara abantu n’iz’ubwikorezi bw’ibintu wazamutsho 19%.

Hoteli na resitora zatanze umusaruro wiyongereyeho 80% mu gihe wari waragabanutse ugera ku gipimo cya 34% mu mwaka wa 2021.

Uburezi bwatanze umusaruro wiyongereyo 2%.

Ibigo bitanga serivisi z’imari n’ubwishingizi byatanze umusaruro wazamutseho 13% n’aho iby’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 17% mu  gihe umusaruro waturutse kuri serivisi z’ubuzima wiyongereyo 22%.

Ubuhinzi buracyahura n’ingorane

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rukomeje guhura n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe ariko ngo Leta y’u Rwanda ifite gahunda kuhira mu mpeshyi kugira ngo imvura y’ikirere itazakomeza kuba isoko yo kweza cyangwa yo kurumbya.

Rwanda: Umusaruro W’Ubuhinzi N’Ubworozi Warazamutse Guhera Mu Mwaka Wa 2017

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version