Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bafashwe Basengera Mu Buvumo Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Bafashwe Basengera Mu Buvumo Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19

admin
Last updated: 06 February 2022 3:42 pm
admin
Share
SHARE

Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafashe abantu icyenda bateraniye ahantu hamwe mu buvumo barimo gusenga, barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Babafashe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare ahagana saa munani z’amanywa.

Aba bantu bari baturutse mu matorero ya Angilikani na Pantekonte, bafatiwe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Kabaya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ahagana saa saba Polisi yakiriye amakuru ko hari abantu barimo gusengera mu buvumo buri ahitwa Mu rya Yakobo, kandi yari inshuro ya kabiri bafatiwe aho hantu barimo gusenga. Polisi yahise ijyayo isanga n’itsinda ry’abantu 9 bicaye begeranye barimo gusengera munsi y’urutare.”

SP Kanamugire yagiriye inama aba bantu ndetse n’abaturage muri rusange  kujya bajya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari. Yabakanguriye kwirinda gusengera ahatemewe kuko bishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Bariya bantu bose uko ari 9 bajyanywe ku murenge wa Runda baraganirizwa, bibutswa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko kitararangira. Ku kiguzi cyabo bapimwe kugira ngo harebwe ko nta wanduye COVID-19  ndetse baciwe amande n’inzego zibishinzwe.

TAGGED:KamonyiPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umujyanama Wa Perezida Tshisekedi Mu By’Umutekano Yatawe Muri Yombi
Next Article AKUMIRO: Yeretse Inzego Ubujura Bwakorwaga Muri SACCO, Arabizira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ikoranabuhanga Mu Buhinzi: Ibishishwa By’Imyumbati Ni Imari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ubugome Interahamwe Zicanye Abatutsi Bwari Indengakamere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Biciye Umuntu Hafi Y’Ibiro By’Akarere Ka Kamonyi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?