Bafashwe Basengera Mu Buvumo Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19

Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafashe abantu icyenda bateraniye ahantu hamwe mu buvumo barimo gusenga, barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Babafashe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare ahagana saa munani z’amanywa.

Aba bantu bari baturutse mu matorero ya Angilikani na Pantekonte, bafatiwe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Kabaya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

- Advertisement -

Yagize ati “Ahagana saa saba Polisi yakiriye amakuru ko hari abantu barimo gusengera mu buvumo buri ahitwa Mu rya Yakobo, kandi yari inshuro ya kabiri bafatiwe aho hantu barimo gusenga. Polisi yahise ijyayo isanga n’itsinda ry’abantu 9 bicaye begeranye barimo gusengera munsi y’urutare.”

SP Kanamugire yagiriye inama aba bantu ndetse n’abaturage muri rusange  kujya bajya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari. Yabakanguriye kwirinda gusengera ahatemewe kuko bishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Bariya bantu bose uko ari 9 bajyanywe ku murenge wa Runda baraganirizwa, bibutswa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko kitararangira. Ku kiguzi cyabo bapimwe kugira ngo harebwe ko nta wanduye COVID-19  ndetse baciwe amande n’inzego zibishinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version