Umujyanama Wa Perezida Tshisekedi Mu By’Umutekano Yatawe Muri Yombi

Urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) rwataye muri yombi umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi mu bijyanye n’umutekano, François Beya, akekwaho ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi.

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare, afungirwa muri kasho za ANR.

Hari amakuru ko hari n’abandi bayobozi barimo abajenerali mu ngabo za FARDC batawe muri yombi.

Ntabwo Ibiro by’umukuru w’igihugu biragira icyo bitangaza ku mpamzu z’ifatwa ryabo, gusa ikinyamakuru Politico.cd cyatangaje ko cyabonye amakuru ko bakekwaho ibyaha by”ubugambanyi”

- Advertisement -

Umuryango uharanira ko abaturage bose babona ubutabera muri RDC (ACAJ), wemeje kuri Twitter ko uyu mugabo afunzwe, ndetse abayobozi bawo bamusuye.

Uti “Twasuye Bwana François BEYA, umujyanama wihariye w’umukuru w’igihugu, kuri ANR ari naho araye. Umugore, umuvandimwe n’umuganga be bemerewe kumugeraho. Umuyobozi mukuru wa ANR yatwijeje ko uburenganzira bwe bw’ibanze buzubahirizwa.”

Kugeza ku wa Gatandatu mu ijoro, nta kintu na kimwe ubuyobozi bwa RDC buratangaza ku mugaragaro kijyanye n’iki kibazo.

Ni ibintu birimo kuba mu gihe Perezida Tshisekedi yari i Addis Ababa muri Ethiopia yitabiriye inama ya Afurika yunze ubumwe (AU), aho yashyikirije inshingano Perezida Macky Sall wa Senegal ugomba kuyobora uyu muryango muri uyu mwaka.

François Beya yagizwe umuyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu bijyanye n’umutekano guhera muri Gashyantare 2019.

Ni umuntu ukomeye kuko mu gihe kirekire yayoboye Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.

Gusa mu minsi ishize yabaye nk’uwamburwa inshingano yari afite, zitangira gukorwa n’Umuyobozi mukuru wa ANR, Jean-Hervé Mbelu Biosha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version