Ikoranabuhanga Mu Buhinzi: Ibishishwa By’Imyumbati Ni Imari

Umwumbati ni igihingwa cy'ingirakamaro.

Mu rwego rwo kubarinda igihombo no kubongerera amafaranga binjiza, abahinga imyumbati muri imwe mu Mirenge ya Kamonyi babwiwe ko burya n’ibishishwa byayo ari ibiryo by’amatungo.

Hafi ya bose-kimwe n’ahandi henshi mu Rwanda- babijugunyaga bumva ko ari ibishingwe.

Ubu bwenge baburahuye ku ruganda rutunganya imyumbati rukayikoramo ifu bita Akanoze witwa Nyamiyaga Akanoze rutunganya n’ibishishwa byayo rukabikoramo ibiryo by’amatungo hanyuma ikilo kimwe cyabyo kikagura Frw 250.

Abahinzi b’imyumbati bavuga ko bagurishaga ibiti byayo, imyumbati bakayigurisha ku nganda zikora ifu naho ibishishwa bakabijugunya.

Hari na zimwe mu nganda zitunganya imyumbati zabigenzaga zityo, mu bimpoteri byazo hakuzurirana ibishishwa byayo kandi ari imari iremereye.

Icyakora ngo ‘ubwenge burarahurwa’.

Urugendoshuri bakoreye kuri uru ruganda rwabatanze kumenya ko imyumbati ari ingirakamaro kugeza no ku bishishwa byayo, rwababereye itara ribereka ahandi bakura agafaranga.

Umukozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi IITA Mucyo Justine avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi ku ntungamubiri ziri mu bishishwa by’imyumbati ku buzima bw’amatungo, basanze burya harimo nyinshi kandi guhera mu mwaka wa 2023 batangiye kubibwira abahinzi.

Ati: “K’ubufatanye n’uruganda Akanoze, twakoze ubwo bushakashatsi dusanga bifite intungamubiri nyinshi. Twarapimishije k’uburyo nta mpungenge abashaka kubigaburira amatungo yabo bakwiye kugira”.

Umuyobozi w’Uruganda ‘Nyamiyaga Akanoze’ rutunganya ifu y’imyumbati rukorera mu Karere ka Kamonyi witwa Nyirasagamba Alice yasobanuriye bagenzi bacu ba Kigali Today ko ikilo kimwe cy’ibishishwa by’imyumbati akigura Frw 10 kandi ibilo 100 bishobora kuvamo ibilo 25 by’ibiryo by’amatungo, ikilo kimwe kikagurwa Frw 250.

Binyuze muri uwo murimo, Nyirasagamba yahaye abantu 50 akazi ngo babimufashemo abahembe bibesheho.

Atangira iby’uruganda rwe, yakoraga ifu ‘Akanoze’ nyuma aza no gushyiraho gutunganya ibiryo by’amatungo biva mu bishishwa by’imyumbati bimuzamurira inyungu.

Abahinzi bungutse ubumenyi…

Abahanga mu kungerera agaciro imyumbati basobanuriye bagenzi babo uko ibishishwa bibyazwa umusaruro.

Munyaneza Kabayiza Jean Claude yabwiye itangazamakuru ko ubumenyi yarahuye muri ruriya ruganda buzamwungura.

Asanzwe ari umuhinzi utubura igihingwa cy’imyumbati mu Ntara y’i Burasirazuba, uhagarariye Kompanyi Holly Agriculture.

Avuga ko kuba umuhinzi ashobora gukora ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati ari indi ntambwe mu kongerera agaciro umwumbati, akemeza ko nawe agiye gukora uruganda rubikora.

Ati: “Ni gahunda nari mfite ariko nyuma y’aya mahugurwa binyongereye imbaraga. Ngiye gutangiza bike k’uruganda ruto, dusanzwe dukora ubuhinzi budufasha no korora. Nitumara gukora ibyo biryo nitwe tuzaba abakiliya ba mbere, bikazafasha n’abahinzi batugurishaga imyumbati. Tugiye kujya tubagurira ibishishwa byayo ntibipfe ubusa”.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin avuga ko imyumbati ihingwa nibura kuri Hegitari 7.000 ku mwaka muri kariya Karere.

Kandi nibura hari umuhinzi ushobora kweza imyumbati ipima ibilo 100 ku giti kimwe.

Abazi iby’umwumbati bavuga ko nta kintu kiwugize kitagirira akamaro abantu cyangwa amatungo.

Mukiza ati: “Umwumbati uribwa wose, kuva ku mababi kugera ku mizi. Ikilo kimwe cy’isombe itunganyije kigura asaga Frw 15.000. Ingeri z’ibiti by’imyumbati nazo ziragurwa none n’ibishishwa bigiye kujya bigurwa”.

Ni isombe yihariye irimo ibirungo byose kandi yumishijwe k’uburyo ishobora kuramba.

Ikindi cyerekana ko umwumbati uribwa wose ni uko hari aho uzasanga ubugari bwawo burishwa isombe, bivuze ko ifu ivuye mu binyamafufu by’umwumbati yarikwamo ubugari burishwa isombe yasekuwe mu bibabi byayo!

Ni indyo ikundwa na benshi.

Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB Ishami rikurikirana ibyo kurya by’amatungo magufi, Mutabazi Jules, yavuze ikindi kintu kihariye kijyanye no gukoresha neza ibishishwa by’imyumbati.

Avuga ko ibishishwa by’imyumbati biramutse bitunganyijwe neza kandi ku kigero gihagije byakunganira ibindi biribwa by’amatungo bityo igiciro cyabyo kikagabanuka.

Asanga bizatuma habaho kugabanuka kw’ibinyampeke byatumizwaga mu mahanga ngo bivangwe n’ibindi biryo by’amatungo kandi n’amafaranga abaturage bakura mu buhinzi bw’inyumbati yiyongere.

Abahanga bavuga ko imyumbati ya mbere ku isi yabonetse muri Brazil no muri Paraguay, ibi bikaba ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo ubu  hashize imyaka irenga 10,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version