Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bafashwe Bashaka Gutera u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bafashwe Bashaka Gutera u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 July 2023 9:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwanditsi bwa Taarifa bwabonye video irimo abagabo barenga 10 bemera ko ari abo muri FDLR no muri Nyatura baherutse gufatwa na M23. Bemeye ko yabafashe bari mu mugambi wo gutera u Rwanda bafatanyije n’ingabo za DRC.

Iyi video yafashwe n’umunyamakuru wigenga witwa Kakule George ayifata taliki 02, Nyakanga, 2023.

Yafatiwe muri Rutshuru ahitwa Rugari.

Mu Kinyarwanda cyumvikana neza, babwiye abababazaga ko amafaranga n’ibikoresho bakoresha mu kazi kabo babihabwa na Guverinoma ya Kinshasa cyangwa bikava mu misoro n’amahoro bitangwa n’abaturage b’aho bigaruriye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri bo harimo abakomoka mu Karere ka Rubavu, aka Musanze, Burera, Rutsiro n’ahandi.

Abafashwe ni uwitwa Greshom Ihimbazwe ukomoka muri Rubavu, Hakizimana Gatete wo mu Byangabo muri Musanze, Assuman Bosco, Preminer Sergeant Twagiramungu Alphonse( wavukiye mu cyahoze ari Komini Mudasomwa muri Gikongoro),  Soldat Nyamujugunya Daniel wahoze muri FAR, Lambert Habumugisha w’i Rubavu, Baho Moïse wo muri Byahi, Uwamungu Maniriho w’i Rubavu, Ndayambaje Théoneste na Hakizimana Rukundo.

Premier Sergeant Twagiramungu Alphonse( niwe mukuru mu myaka no mu mapeti) yavuze ko M23 ari yo yabafashe ubwo barwanaga.

Avuga ko icyo gihe bari bafatanyije na FARDC.

Abajijwe niba azi amazina y’abayobozi bakuru ba FDLR yasubije ko abazi.

- Advertisement -

Yavuze Lt Gen Biringiro, Commandant Omega, Commandant yise G4, Col Gaterura, Gen Nyembo, Gen Gakwerere n’abandi.

Nyamujugunya Daniel yeruye avuga ko icyo FDLR igamije muri DRC ari ‘ugukora Jenoside muri Congo no gutera u Rwanda’.

Abajijwe aho bakura imbaraga zituma bumva ko bazakora iyo Jenoside bagatera n’u Rwanda, Twagirayezu Alphonse yavuze ko bazikura muri Guverinoma ya DRC.

Ati: “ Baduha amasasu, imbunda, ibiribwa, imiti n’aho kwitoreza”.

Lambert Habumugisha yunzemo ko amafaranga bakoresha harimo n’ava mu misoro y’aho bayobora, akiyongeraho inkunga babatera n’ahandi henshi.

Greshom Ihimbazwe ukomoka muri Rubavu avuga ko nyuma y’uko M23 ibafatiye ku rugamba, ngo bafashwe neza kuko ibaha ibiribwa, imiti n’ibindi byinshi byo kubitaho.

Uwamungu Maniriho asaba ko we na bagenzi be basubizwa iwabo mu Rwanda.

Basabye bagenzi babo bakirwana muri DRC ko bataha iwabo bagaha Abakongomani amahoro.

Ibikubiye muri iyo video, bishimangira ibimaze igihe bivugwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda ko FDLR ifite umugambi wo kurutera no kurimbura Abatutsi baba muri DRC.

Nk’uko Nyamujugunya yabivugiye muri iyi video, FDLR ifatanyije n’ingabo za DRC bafite umugambi mugari wo gutera u Rwanda.

TAGGED:CongoDRCFARDCFDLRfeaturedIngaboUmugambi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Agaya Ubutabera Bw’Igihugu Cye
Next Article Minisitiri W’Uburinganire Avuga Ko Bibabaza Kubona Umugore Wasinze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?