Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Izi nzu zizatuma Kacyiru na Kigali bihindura isura muri rusange.

Hafi y’ibitaro bya Faysal mu Murenge wa Kacyiru muri Gasabo hagiye kubakwa inzu ndende bigaragara zigize umushinga w’imiturire wiswe Ramba Hills Project.

Izo nzu  ebyiri muri zo zizaba zifite izindi zizigaragiye zifite uburebure buringaniye, zifite ubusitani bugari butanga amahumbezi, aho kogera, parikingi nini, imihanda myinshi n’ibindi.

Zizubakwa mu nkengero za Vision City n’ikibuga cya Golf cya Kigali kandi zizaba ari inyubako 10 zose zigeretse kandi zituranye.

Muri zo harimo ebyiri, imwe izaba igeretse inshuro 26, indi igeretse inshuro 24, zituranye n’izindi enye zirimo izaba igeretse inshuro 16, indi inshuro 12 n’indi igeretse inshuro 10.

Kacyiru ni umwe mu Mirenge mito ya Gasabo ariko ufite ibikorwa bihambaye.

Ebyeri ndende kurusha izindi imwe izaba igenewe gukorerwamo indi igenewe guturwamo.

Hagati aho kandi mu rwego rwo gutunganya imiturire, hafi aho hazubaka ahantu ho guparika imodoka hashobora kwikira imodoka 1,400.

Hazaba hari n’amaguriro agezweho, hoteli n’ibindi bikenewe ahantu nk’aho.

Amakuru avuga ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo Investment Africa Holdings Ltd gisanzwe gikorera i Kigali, ariko ishami ryacyo ryitwa Ramba Real Estate rikazaba rishinzwe gutunganya no kugenzura inyubako zo guturamo, ibiro n’inyubako zo guteza imbere imijyi ziri ku rwego rwo hejuru.

Ni umushinga ufite agaciro ka Miliyoni $80 ni ukuvuga arenga Miliyari Frw 115.7, ukazashyirwa mu bikorwa mu myaka ine.

Dusengiyumva Samuel uyobora Umujyi wa Kigali yigeze kubwira abandi bafatanyije izo nshingano ko uriya mushinga niwuzura uzatuma Kigali igira indi sura.

Dusengiyumva Samuel uyobora Umujyi wa Kigali

Icyo gihe yagize ati: “Ubigereranyije na Vision City hakurya n’izindi Apartments zihari, Kacyiru hagiye kuba ahantu hatandukanye n’uko hari hameze…Kwimura abaturage abantu babivuzeho byinshi ariko iki ni cyo cyerekezo cya Perezida wa Repubulika”.

Kugeza ubu, inzu ndende mu Rwanda ni umuturirwa witwa Kigali City Tower ugeretse inshuro 20.

Kigali City Tower igeretse inshuro 20.

Iyi nzu iri mu Karere ka Nyarugenge yuzuye mu mwaka wa 2011, ubu ikorerwamo byinshi birimo ibiro n’izindi serivisi.

Hagati aho hari indi nzu iri kubakwa n’ubundi muri Nyarugenge yitwa Kigali Green Complex izaba igeretse inshuro 29 ikazaba ari yo ya mbere ndende mu zindi zose ziri mu Rwanda.

Kigali Green Complex izaba igeretse inshuro 29.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version