Bagiye Kubaka Mu Rwanda Inzu Zo ‘Kubamo’ Zifite Agaciro Ka Miliyari 30 Frw

Abo mu Mushinga See Far Housing  bavuga ko bufite umugambi munini wo kubaka inzu zikodeshwa mu Bugesera, muri Kicukiro, muri Muhanga, muri Rusizi no muri Rubavu zizuzura zifite agaciro ka Miliyari 30 Frw.

Ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga kiri kuzura mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ni inzu zigize icyo bise Kabeza Estate, kigizwe n’inzu 52 ariko inzu zose  ziteganyijwe kubakwa mu Turere twavuze haruguru ni inzu 560.

Umuyobozi w’uyu mushinga See Far Housing  yitwa Erick Salongo Kalisa.

- Advertisement -

Avuga ko kugira ngo batangize uriya mushinga babitewe n’uko iterambere ry’Abanyarwanda risaba ko bagira n’ahantu baba hajyanye n’ubushobozi bwabo kandi hacyeye.

Salongo Eric Kalisa avuga ko mbere yo gutangiza uriya mushinga babanje kubiganira n’Inzego za Leta y’u Rwanda zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire, Rwanda Housing, Urwego rw’Igihugu rw’iterambere, RDB n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Intego ngo ni ukubaka inzu zifite igiciro kidakanganye, ibyo mu Cyongereza bita  ‘affordable houses.’

Kuri we, uriya mushinga uzatanga umusanzu mu gucyemura ikibazo cy’amacumbi macye, bityo agahenda.

Inzu ziteganyijwe kubakwa ni inzu zizaba zitandukanye mu myubakirwe bityo n’ibiciro bigatandukana.

Hari izizaba zifite icyumba kimwe  n’uruganiriro,  izindi zifite ibyumba bibiri n’uruganiriro, izindi zifite ibyumba bitatu  n’ibyumba bine n’uruganiriro.

Birumvikana ko hazaba hari n’ubwiherero, igikoni, ndetse bitaganyijwe ko hari ikibanza cyagenewe kuzubakwamo ibibuga by’imikino harimo uw’amaguru, Volleyball, Basketball, Tennis, amaduka manini n’ibindi bikorwa remezo bifasha mu mibereho myiza y’abaturage.

Nizuzura ni uko zizaba zimeze

Kubaka ziriya nzu byatangiye mu mwaka wa 2019 ariko biza guhagarara kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 Leta yafashe igamije kurinda abaturage.

Igice cya mbere cy’uyu mushinga biteganyijwe ko kizarangira muri Mata, 2022.

Mu kiganiro Salongo Eric Kalisa yahaye Taarifa yavuze ko bateganya  kuzubaka izindi nzu nka ziriya mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata.

Abajijwe impamvu bahisemo uturere twavuzwe haruguru gusa, Salongo Kalisa yagize ati: “ Twarebye uturere dutuwe n’abantu bafite ubushobozi bwo kugura inzu zacu. Yego n’ahandi bagira amafaranga ariko burya amafaranga yo kugura inzu za ‘apartments’ ntabwo aba hose kandi ku kigero kimwe.”

Avuga ko bahisemo ahantu ho kubaka ziriya nzu bashingiye ku mikoro y’abahatuye.

Ibyo avuga birumvikana kuko Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ari ko Karere ka gafite abaturage bishoboye kurusha utundi, Umujyi wa Musanze ukaba uwa Kabiri mu Rwanda ku bijyanye n’abafite amafaranga, nyuma hakaza Muhanga, Rusizi na Rubavu ikundwa n’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’abanyarwanda bakunda kwidagadura.

Umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera nawo ni Umujyi wegereye uwa Kigali kandi uri gutera imbere cyane kubera Ikibuga mpuzamahanga cy’indege kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera n’ibindi bikorwa bikurura abatuye Kigali bakajyayo.

Inzu iciriritse muri zo abo muri uriya mushinga bashaka kubaka igura  Miliyoni 19 Frw n’aho ihenze igura Miliyoni 88 Frw.

Ubundi ni iki gituma inzu zubatswe n’ibigo zikunze kutabona abakiliya?

Igisubizo kuri iki kibazo kigeze gutangwa n’Abadepite bagize Komite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, PAC , ubwo bumvaga ibisobanuro by’abakozi ba RSSB ku gihombo kigaragara mu mishinga yayo irimo n’inzu zubakwa zikabura abazijyamo.

Tariki 07, Nyakanga, 2021, Abadepite bavuze ko  Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, gishora amafaranga menshi mu mishinga ‘itizwe neza’, bikarangira iguye mu bihombo kandi bikagaruka kuri Leta.

Imwe mu mishinga yagarutsweho icyo gihe  ni iy’inyubako iki kigo cyubatse mu bihe bitandukanye, ariko  ntizigurishwe uko byateganyijwe cyangwa ngo zikoreshwe bityo zigahomba.

Muri iyo mishinga harimo uwo kubaka inzu zigezweho i Gacuriro mu Mudugudu wiswe Vision City.

Byateganywaga ko inzu zizatwara miliyari 77.5 Frw, ariko mu igenzura ryakozwe mu mwaka wa 2018/2019 byagaragaye zari zimaze kuba miliyari 115.6 Frw, bivuze ko hari hamaze kurengaho miliyari 38.6 Frw ku mafaranga yateganyirijwe uriya mushinga.

zi nzu zubatswe n’ikigo Ultimate Developers Limited (UDL) cya RSSB, zigizwe n’amacumbi y’ubwoko butandukanye harimo inyubako zigeretse zifite ibyumba kuva kuri bitatu kugeza kuri eshanu ndetse na za ‘apartments’.

Ni inzu zihenze kuko hari igihe byatangajwe ko n’ubwo  igiciro cyagabanyijweho 60%, hari amacumbi y’ibyumba bibiri yari afite agaciro ka miliyoni 63 Frw, ay’ibyumba bitatu agera kuri miliyoni 94 Frw naho ay’ibyumba bine agera kuri miliyoni 108 Frw.

Uramutse ushingiye ku makuru twahawe na Salongo Eric Kalisa, ubona ko inzu bazubaka zizaba zihendutse kuko iy’ibyumba bine izaba igura miliyoni 88  Frw mu gihe inzu za RSSB iy’ibyumba bibiri[n’uruganiriro] yo yaguraga miliyoni 63 Frw.

Harimo ikinyuranyo kinini.

N’ubwo kugeza ubu bitaramenyekana niba kuba inzu za See Far Housing zihendutse bidaterwa n’uko zidakomeye, ariko bisa n’aho baje gucyemura ikibazo kimaze igihe kirekire cyarabereye RSSB ingorabahizi.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version