Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bakurikiranyweho Gukura Utugabanyamuvuduko Mu Modoka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Bakurikiranyweho Gukura Utugabanyamuvuduko Mu Modoka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 August 2024 9:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 22 bafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho gukura mu modoka zabo utugabanyamvuguduko.

Muri bo harimo abashoferi 18 bafashwe batwaye imodoka zitwara abagenzi zakuwemo utugabanyamuvuduko cyangwa tudakora n’abatekinisiye bane bacyekwaho kubafasha mu kudukuramo no kutubuza gukora neza.

Iteka rya Perezida  no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015 niryo  riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo, igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60Km/h.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko kugendera ku muvuduko ukabije ari imwe mu ntandaro y’impanuka.

Ati: “Mu bafashwe harimo abari barakuye mu modoka utugabanyamuvuduko, abadushyizeho buto (bouton) ituma tumera nk’udufunze ntidukore bakanakuraho GPS ngo tudatanga amakuru y’uko barengeje umuvuduko, abari baraducometse ku buryo tutabasha guhagarika ikinyabiziga mu gihe kirengeje umuvuduko wagenwe n’abari baraturegeye ku muvuduko uri hejuru y’uwagenwe.”

Rutikanga aburira  abashoferi bose bagerageza gukura utugabanyamuvuduko mu modoka cyangwa guhindura imikorere yatwo bagamije kwihuta cyane no kugendera ku muvuduko urengeje urugero, ko batazihanganirwa.

ACP Rutikanga

Umwe mu bashoferi bafashwe wari utwaye imodoka itwara abagenzi rusange (coaster), yavuze ko yagize uburangare bwo kutagenzura akagabanyamuvuduko k’imodoka.

Yavuze ko bimuhaye isomo bityo igihe azasubirira mu muhanda, azajya abanza kugenzura neza imodoka ko yujuje ibyangombwa byose.

Kimwe na mugenzi we w’umutekinisiye wafashwe, yashimangiye ko ari bo bafasha abashoferi kudakoresha uko bikwiye utugabanyamuvuduko, asaba abandi batekinisiye n’abashoferi guhindura imyumvire baharanira umutekano wo mu muhanda.

Yavuze ati: “Abatekinisiye nitwe dufite uruhare runini mu gutuma imodoka zitagendera ku muvuduko wagenwe kuko ari twe tubafasha gukuramo utugabanyamuvuduko zikagendera ku muvuduko utaragenwe”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka nyinshi zibera mu muhanda ahanini ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda burimo kugendera ku muvuduko ukabije no gutwara banyoye ku bisindisha.

Uru rwego ruvuga ko  ko 90% by’impanuka ziba zishobora kwirindwa binyuze mu guhindura imyumvire no  kubahiriza amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

TAGGED:AbashoferifeaturedimodokaPolisiRutikangaUtugabanyamuvuduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Imurika Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi Haramurikwa Ingurube Ifite Ibilo300
Next Article Azam Yababaje Rayon Ku Munsi Wayo W’Igikundiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?