Bakurikiranyweho Kwiba Uruhinja

Polisi ya Kenya yataye muri yombi abantu batanu ikurikiranyeho kwiba uruhinja. Nyina w’urwo ruhinja avuga ko azi neza ko yabyaye impanga ariko atungurwa no kubona abaganga bamuha umwana umwe. Abenshi mu bafunzwe ni abaganga.

Iby’ubu bujura budasanzwe bivugwa mu bitaro bya Bungoma muri Kenya.

Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha rivuga iperereza kuri iki cyaha ryatangiye mu Ukuboza, 2023.

Muri abo bantu batanu, bane ni abagore, undi akaba umugabo.

- Advertisement -

Umugore uvuga ko yibwe  umwana yitwa Chebet.

Yemeza ashimitse ko yabyaye impanga ariko bakamuzanira umwana umwe.

Hejuru yabyo kandi, avuga ko izo mpanga zari umuhungu n’umukobwa ariko ko bamwibye umuhungu bakamuzanira umukobwa.

Chebet iby’uko yabyaye ziriya mpanga abyemeza ashingiye ku bisubizo yahawe ubwo yajyaga gusuzumisha inda, bakamubwira ko atwite umuhungu n’umukobwa.

Nyuma y’uko bariya bantu bafashwe, iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane niba ibyo uriya mugore avuga ari impamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version