BAL 2023:Ikipe Ihagarariye u Rwanda Yatangiye Itsinda

REG BBC yatangiye itsinda ikipe yo muri Nigeria yitwa Kwara Falcons ku manota 64 kuri 48. Ni umukino wayo wa mbere ikinnye mu irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL 2023, riri kubera i Dakar muri Senegal.

Agace k’umukino waraye uhuje aya makipe yombi karangiye REG BBC ihagaze neza kuko yinjiranye imbaduko ifatika.

Karangiye irusha iyo bari bahanganye kuko yari ifite amanota 16-9.

Aka kabiri kaje gakomereye REG BBC.

- Advertisement -

Iminota itanu ibanza, REG BBC yakinnye neza ariko  abakinnyi bayo bananirwa rugikubita kuko byageze mu minota yako ya nyuma Kwara Falcons ifite amanota 31-29.

Umukinnyi wayo ukomeye witwa Jawad Adekoya niwe wayatsinze.

Umwe muri ba kizigenza ba REG BBC witwa Adonis Filer wa REG yari yacitse intege bigira ingaruka ku mikinire ya bagenzi be.

Bidatinze, REG BBC yikosoye iratsinda.

Umukinnyi wayo witwa Cleveland Thomas na mugenzi we  Pitchou Manga bafashije ikipe kugaruka ubuyanja itsinda ako gace.

REG BBC yinjije amanota 27 n’aho Kwara Falcons karangiye ifite umunani(8)gusa.

Kubera ko yari yizigamiye amanota ahagije, REG BBC yakinnye agace ka kane( ari nako ka nyuma) yugarira ngo batayisahura ibyo yari yahunitse.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Pitchou Manga bugariye baradanangira.

Muri Dakar Arena aho uriya mukino wabereye, abafana ba REG bari benshi kuko barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo bari baturutse muri Senegal no mu bihugu bituranye nayo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Werurwe, 2023 nibwo REG izakina umukino wayo wa kabiri uzayihuza na Abidjan Basketball Club yo muri Côte d’Ivoire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version