Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2025 8:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikipe Al Ahli Tripoli BBC yatsinze APR BBC amanota 90-68(Ifoto@IGIHE)
SHARE

Ikipe Al Ahli Tripoli BBC yatsinze APR BBC amanota 90-68 mu mukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi iyitsinda iyirusha mu buryo bugaragara.

Wari umukino wa gatatu mu mikino iri gukinirwa irushanwa bise Nile Conference, rimwe mu yandi atatu agize irushanwa nyafurika cya Basketball bita  BAL 2025 riri kubera muri BK Arena.

Umukino waraye uhuje APR BBC na Al Ahli Tripoli BBC wari witabiriwe n’abafana benshi ariko ikipe y’u Rwanda irabatenguha.

Umwe mu bakinnyi bakomeye ba APR BBC batakinnye ni Aliou Diarra wagiriye ikibazo cy’imikaya mu mukino uheruka wahuje ikipe ye ya MBB yo muri Afurika y’Epfo.

Umukino ugitangira, wabonaga ko APR BBC ihagaze neza ndetse Chasson Randle ayitsindira amanota menshi biza kurangira agace ka mbere karangiye iri imbere  n’amanota 17 kuri 11 ya Al Ahli Tripoli.

Aka kabiri nako yakitwayemo neza, abakinnyi bayo barimo Obadiah Noel na Youssoupha Ndoye barayitsindira.

Gusa ntibyakomeje kuko abakinnyi ba Libya baje kwiminjiramo agafu banganya na APR BBC baza ko kuyicaho.

Abakinnyi bayo bakomeye bayizamuriye urwego ni Jean Jacques Boissy na Mohamed Sadi.

Ku isegonda rya nyuma ry’igice cya mbere Boissy yatsinze amanota atatu bituma ikipe ye  ijya mu karuhuko irisha mukeba inota kuko yari ifite 42-41.

Agace ka gatatu karanzwe n’umukino utuje cyane kuko  amanota yagabanutse ku mpande zombi.

Uko iminota yicumaga, ni ko ikipe ya Libya (Al Ahli) yongereye ikinyuranyo itsinda APR BBC igera ku manota 57-50.

Agace ka gatatu karangiye Al Ahli Tripoli ifite amanota 61 kuri 52 ya APR BBC.

Mu gace ka nyuma, yakomeje gutsinda APR BBC bitewe ahanini no gutakaza imipira kw’abakinnyi bayo, izamura amanota agera kuri 86 kuri 65 ya APR BBC, ni ukuvuga ikinyuranyo cy’amanota 21.

Umukino warangiye Al Ahli Tripoli yatsinze APR BBC amanota 90-68 uba umukino wa mbere itakaje muri itatu imaze gukina.

Kuwa Kane nibwo hazatangira imikino yo kwishyura, Al Ahli Tripoli ikazakina na Nairobi City Thunder saa 16:00, mu gihe APR BBC izakina na MBB saa 19:00.

TAGGED:APRIfotoIrushanwaKagameLibyaUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR
Next Article Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?