Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni avuga ko ibigo mpuzamahanga bicukura amabuye y’agaciro mu Burundi byamaze igihe kinini biyacukura ariko ntibisorere Leta.
Avuga ko ubu Leta y’u Burundi yahagaritse imikoranire na biriya bigo, kuko yasanze byaribaga, ntibisore kandi bigacukura mu buryo bwangiza ibidukikije.
Bunyoni yabibwiye Abasenateri, ubwo umwe muri bo yari amubajije uko umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ungana.
Yababwiye ko hari ibigo byamaze imyaka ine bicukura ariya mabuye ariko bidasora.
Ubwo Leta y’u Burundi yabazaga bamwe mubayobora biriya bigo, Bunyoni avuga ko babasubije ko nta kintu basanze mu butaka, ahubwo ko bateganya guhindura uko bacukuraga kugira ngo noneho ‘bagere ku mabuye nyakuri.’
Kuri we ngo birababaje kuko amakuru atangwa n’ibigo by’imari n’iby’imigabane byo mu Bwongereza byerekana ko hari amafaranga yinjira mu bigo byo mu Bwongereza byacukuye mu Burundi, ariko wareba mu kigega cy’u Burundi ntigire icyo usangamo bashyizemo.
Ati: “ Tumaze kubona ko batwiba twafashe umwanzuro wo guhagarika biriya bigo kuko n’ubwo uyu ari umwanzuro ukomeye, ariko ugomba gufatwa na Leta. Abanyamahanga baraje bavoma ubutunzi, basiga abaturage bacu ari abakene.”
Bunyoni avuga ko aho kugira ngo abanyamahanga bazacukure u Burundi babwiba amabuye y’agaciro, bahagarikwa, bakazongera gucukura ari uko habonetse amasezerano impande zombi zungukiramo.
Ni ayahe mabuye y’agaciro u Burundi bufite?
U Burundi bufite amabuye y’agaciro arimo ayitwa Columbium, Tungsten na zahabu.
Bufite kandi amabuye arimo ubutare( copper), cobalt,nickel, phosphate, iranium na vanadium .
Muri 2005 , u Burundi bwacukuye zahabu ifite ibilo 3,905, ibi bilo bikaba ari byinshi ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2004 kuko byari ibilo 3,229.
Mu mwaka wa 2001 u Burundi bwacukuye zahabu ingana n’ibilo 415.
Ikigo cya mbere gifite uburenganzira bwo gucukura zahabu y’u Burundi ni ikigo cyo muri Uganda kitwa Machanga Ltd.
Intara ya Muyinga niyo ibamo zahabu nyinshi. U Burundi kandi bucukura nyiramugengeri nyinshi.
Nk’uko Minisitiri w’Intebe aherutse kubibwira Sena, Leta yaje kubona ko hari abanyamahanga bacukura amabuye y’u Burundi ariko ntibasore.