Bamenya Wo Kuri YouTube Avuga Ko Yakize Stroke, 2020 Yari Imuhitanye

Benimana Ramadhan niwe mukinnyi w’imena muri filime z’uruherekane zica kuri YouTube zizwi nka Bamenya. Yabwiye Taarifa ko umwaka 2020 wari umuhitanye Imana ikinga akaboko azize indwara ifata ubwonko bita stroke.

Stroke ni indwara iterwa n’uko mu bwonko habura amaraso ahagije bitewe n’uko aba yipfunditse ntace neza mu mitsi ibugaburira bigatuma umuntu atakaza ubwenge cyangwa se igice kimwe cy’umubiri kikagagara.

Ubwonko bwabuze amaraso ahagije butakaza ubushobozi bwo gukora bigatuma nyirabwo atakaza ubwenge, iyo bitinze ajya muri coma,  ni ukuvuga hagati y’urupfu n’umupfumu.

Benimana rero aherutse guhura n’aka kaga ariko Imana ikinga akaboko.

- Advertisement -

Na mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda , Bamenya yari arwaye.

Benimana Bamenya avuga ko yagagaye uruhande rumwe kubera stroke.

Ibihe bya Guma mu Rugo n’ibyakurikiyeho byamusanze mu bitaro kugeza mu minsi mike ishize ubwo yakiraga agasubira mu kazi ke.

Yaratubwiye ati: “Mbere ya Coronavirus  nagagaye uruhande rumwe ndetse urebye ni nk’aho kuri njye Guma mu Rugo yabaye Guma mu bitaro kuko ariho yansanze. Guma mu rugo ni nkaho ntayo nzi kuko nari mu bitaro. Icyo gihe abafana bambazaga impamvu ntari gusohora filime ariko batazi ko ndwaye.”

 Wizera amahirwe amaherere arira inzira kuyimara…

Benimana Ramadhan wamenyekanye nka Bamenya avuga ko yahawe uburenganzira bwo gusohoka ibitaro ageze iwe asanga imbehe ye yarubamye, YouTube Channel ye yaravuye ku murongo.

Avuga ko hari bamwe bashishuye ibihangano bye babishyira ahandi bituma ahomba.

Amahirwe ye ni uko ababishinzwe muri Google(niyo icunga ibya YouTube) bamusubije uburenganzira bwe, arongera abona amafaranga ye.

Yatubwiye ko n’ubwo yahuye n’ibyo bibazo ariko atigeze ahungabana cyane kuko ikigo yari abereye Ambasaderi cyamwitayeho kiramuhemba ashobora kwivuza.

Bamenya yarongeye ariyubaka, akora izina rye rirongera rirakomera.

Avuga ko afite umugambi wo kuzakora filimi 300 z’uruhererekane rwiswe Bamenya.

Stroke niyo ndwara yahitanye umuvanzi wa muzika wari ukunzwe kurusha abandi muri 2020 witwaga DJ Miller.

Bamenya ni imwe muri filime zakunzwe cyane muri 2020
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version