Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 ryaberaga muri Nigeria yabuze ikamba ariko atahana icyubahiro cyo kugirwa Ambasaderi w’ubukerarugendo w’umujyi wa Cross River State wabereyemo ririya rushanwa.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar ryarangiye tariki 30 Ukuboza 2020 ryegukanwa n’umukobwa wari ahagarariye Tunisia witwa Sarra Sellimi.
N’ubwo Uwihirwe Yasipi wari uhagarariye u Rwanda muri ririya rushanwa atabashije ku mwanya wa mbere ariko yaje muri batanu ba mbere, kandi aba umukobwa wahize abandi mu myitozo ngororamubiri.
Abateguye ririya rushanwa batangaje ko Yasipi Uwihirwe yagizwe Ambasaderi w’Umujyi wa Cross River State, akaba azaba ashinzwe guteza imbere ubukerarugendo.
Azaba afatanyije na mugenzi we ukomoka muri Tanzania witwa Jasinta Makwabe .
Kuri WhatsApp Uwihirwe yatangaje ko yishimiye guhabwa ziriya nshingano zishingiye ku cyizere yahawe.
Yanditse ati: “Ni iby’agaciro kuba ngiye gukorana n’abayobora uriya mujyi nka Ambasaderi mu by’ubukerarugendo.”
Ku bijyanye n’amasezerano y’imikoranire bagiranye, yavuze ko ateganya kuzasubirayo [muri Nigeria] bakayanoza ndetse akayasinya.
Mu bari bitabiriye ibirori bya Miss Africa Calabar hari harimo na Guverineri w’uriya Mujyi witwa Ben Ayade.
Cross River City ni umujyi uherereye mu Majyepfo ya Nigeria.
Ibarura ry’abaturage ryo muri 2016 ryasanze uriya mujyi wari utuwe n’abaturage Miliyoni 3.
Ni umujyi uhuza Nigeria na Cameroun.
Uwihirwe Yassipi yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019. Ni umukobwa ufite impano yo kuba umusizi.
Hari igisigo yageze gukora yise “Slay Queens = Future Mamas”
Amashuri yisumbuye yayize muri Lycee de Kigali. Atuye i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Muri iki gihe aracyari muri Nigeria.