Kenya Iratangira Akazi Mu Kanama Gashinzwe Amahoro Ku Isi

Kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba nibwo ibihugu bigize Akanama gashinzwe amahoro ku isi biri bwakire Kenya nk’igihugu gihagarariye Afurika muri kariya kanama.  Kenya yatsindiye uyu mwanya nyuma yo guhangana bikomeye na Djibuti.

Mu Kamena, 2020 nibwo byatangajwe ko Kenya yawutsindiye ku majwi 129 kuri 62 ya Djibouti.

Umuhango wo kuyakira uri bubere mu Ngoro ya UN iri New York.

Perezida wa Kenya Bwana Uhuru Kenyatta avuga ko kuba igihugu cye cyatsindiye kongera guhagararira Afurika mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kuko hari hashize imyaka 23.

- Advertisement -

Kenya izakorana n’ibindi bihugu bissanzwe bikarimo, ibyo bihugu bikaba aru u Bwongereza, u Burusiya, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bushinwa n’u Bufaransa.

Izagira uruhare mu gufata ibyemezo mu by’umutekano ku bibazo biri hirya no hino ku isi.

Ingingo ya 18 mu zigize Itegeko rigenga UN ivuga ko igihugu runaka gifite umwanya udahoraho muri kariya nama  gishobora kukavanwamo.

Bisaba ko bibanza kwigwaho n’ibindi bihugu ndetse bikaba byasaba ko hagira ingingo zimwe za ririya tegeko zisubirwamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version