Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bamporiki Arasomerwa Ku Bujurire Bwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bamporiki Arasomerwa Ku Bujurire Bwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 January 2023 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Hon Edouard Bamporiki muri uriya muhango
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki 16, Urukiko rukuru ruri butangaze icyemezo cyarwo ku bujurire bwa Hon Edouard Bamporiki uherutse kujuririra igihano yahawe.

Hari  Taliki 19, Ukuboza, 2022 nibwo Bamporiki yitabaga Urukiko rukuru kugira ngo aburane mu bujurire yatanze ku byaha yahamijwe.

Ibyo byaha birimo  kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha umuntu ahabwa n’itegeko.

Muri Nzeri, 2022  urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye uyu mugabo gufungwa imyaka ine, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni Frw 60.

Icyo gihe mu isesengura ryarwo, ku cyaha cya mbere Bamporiki  yaregwaga urukiko ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye, hakaba hari n’ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko kuba Edouard Bamporiki yarakiriye Miliyoni Frw 5 yitwa inzoga ‘nabyo ari indonke.’

Inteko iburanisha yanavuze  ko urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kwanzura  ko ahanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 20 n’amande ya Miliyoni Frw 200 mu iburanisha ryabanje.

Rwanzuye ko afungwa imyaka ine(4) agatanga na amande ya Miliyoni Frw 60.

Icyo gihe saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mike nibwo Inteko yaburanishije urubanza rwa Edouard Bamporiki yatangiye gusoma imyanzuro yagezeho.

Icyakora ntiyari ahari ndetse n’ubushinjacyaha ntibwitabiriye isomwa.

TAGGED:BamporikifeaturedRuswaUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Nyamagabe Huzuye Igororero Ry’Abagore
Next Article Ruti Joël Yaririmbye Indirimbo Yandikiwe Na Buravan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?