Abashinwa Barindwi Biciwe Muri Amerika

Polisi y’i San Mateo muri California ivuga ko hari imirambo irindwi y’Abashinwa babaga muri iriya Leta yasanze bishwe barashwe. Umugabo w’imyaka 67 yatawe muri yombi akekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Abo Bashinwa bari bafite amasambu magari bakoreragamo ubuhinzi bwa kijyambere muri kariya gace.

Bishwe ahagana saa cyenda z’amanywa abana bava ku ishuri batashye.

Bane muri bo nibo imirambo yabo yabonywe mbere, undi baza kuwusanga hafi y’ikigo nderabuzima cy’i Stanford yakomeretse cyane, bamujyana kwa muganga ariko amagara aranga aramucika.

- Advertisement -

Nyuma haje kuboneka imirambo y’abandi babiri.

Mu gihe Polisi yibazaga ibyabaye, hari umugabo wahise ayitungukaho afite igihunga ahita atabwa muri yombi akekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Uwafashwe yitwa Zhao Chunli bikaba bikekwa ko nawe ari Umushinwa wabaga mu gace ba nyakwigendera bakoreragamo imirimo yabo.

Mu modoka ye bahasanze imbunda bikekwa  ko ari yo yakoreshejwe mu kwica bariya bantu kandi ngo ashobora kuba ‘yarabikoze wenyine.’

Los Angeles Times yanditse ko buriya bwicanyi bwabaye ku mugaragaro ndetse hari n’abana babibonye ubwo basohokaga mu ishuri batashye.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe abantu bari bagifite mu mutwe ubundi bwicanyi buherutse kubera ahitwa Monterey Park.

Ubwo abantu biganjemo Abashinwa n’ababakomokaho bari bateraniye Monterey bishimira imboneko y’ukwezi mu mwaka wa Gishinwa( ibyo bita Lunar New Year celebration ) bagiye  kumva bumva urufaya rw’amasasu barubanyanyagijemo.

Hahise hagwa abantu 11 abandi benshi barakomereka.

Ubu bwicanyi bwashinjwe Abazungu b’abahezanguni bafite ibitekerezo by’uko ari bo bantu bakwiye kubaho neza kurusha abandi, kandi ko hari ubwoko buciriritse bidakwiye kubaho cyangwa kubona amahirwe mu buzima.

Abo bazungu bakurikiza ingengabitekerezo bita white supremacy.

Leta ya California niyo ikize kurusha izindi zose z’Amerika na nyinshi ku isi.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version