Bamwe Mu Bashikuzaga Abantu Telefoni Bafashwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafashe bamwe mu basore bakurikiranyweho gushikuza abantu amasakoshi. Bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kubahiga byabereye hirya no hino mu Rwanda.

Abagize ako gatsiko bavugwaho ko bakoreraga ubwo bujura mu mahahiro manini( supermarkets), aho banyweshereza essence na mazout ndetse n’ahandi hasa n’ahiherereye bashikurizaga abantu telefoni n’amasakoshi.

Aba bakekwaho ibi byaha bafungiwe kuri station za RIB z’i Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye zagitunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira ashimira abatanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bafatwe.

- Advertisement -
RIB isaba abajura kubireka batarafatwa

Ashishikariza n’abandi bose bafite amakuru ku bakora ibyaha kwihutira kubimenyesha RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano kugira ngo ibyaha bikumirwe kandi ababikora bafatwe.

Bimwe mu byo bafatanywe bakoreshaga mu kwiba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version