Kubwizanya Ukuri Ku Mateka Y’u Rwanda Bigize Ubudaheranwa

Ni ibyemezwa n’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Ruhango. Baraye babivugiye mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’ubudaheranwa yahuje Inzego zitandukanye zo muri aka Karere.

Umukozi ushinzwe gukurikirana amatsinda n’ubukangurambaga muri Association Modeste et Innocent (AMI) Uwizeye Jean de Dieu avuga ko ubudaheranwa bwiza ari ukubwizanya ukuri.

Uyu muntu avuga ko nawe yamaze igihe kirekire yaracengejwemo Ingengabitekerezo ya Jenoside ko Abatutsi ari babi, arabyemera abifata nk’ukuri.

Ni ibitekerezo yakuranye kugeza ubwo anabihunganye abijyana muri Zaïre ya kera, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Kwmamaza -

Yavuze ko ayo mateka mabi yamufashe igihe kirekire amugira imbata bigera ubwo yanga no kwiga.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Mu Rwanda dufite abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dufite abayirokotse, abatarayikoze barimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.”

Yavuze ko buri wese afite ibikomere y’ibyamubabaje agomba gukira kugira ngo abashe gukomeza gutera imbere.

Ati: “Numvaga urwango mfite ruzanyica,  nibaza icyo ngiye kuzira ndabohoka ubu ndi Umunyarwanda muzima uzira urwango n’Ingengabitekerezo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko hari gahunda nyinshi bagenzuriraho ibijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda.

Ati “Uyu munsi mu Karere kacu twishimira ko nta kimenyetso na kimwe kibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kuko nta rwikekwe rugihari”.

Yabwiye UMUSEKE ko mu bibazo bakunze kwakira 98% muri byo bidashingiye ku bibazo by’amoko.

Avuga ko iyo abayobozi badafite ibibaboshye, kubibwira abaturage biborohera kuko ubwabo ntacyo baba bishinja.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni icyaha ndengakamere, ingengabitekerezo yayo yigishijwe igihe kirekire,  kubikura mu bantu nabyo byafashe igihe kinini”.

Meya avuga ko intambwe imaze guterwa mu mibanire y’Abanyarwanda muri iyi myaka 30 ishize ishimishije, akavuga ko ibisigaye aribyo bike ugereranyije n’ibimaze gukorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imanza z’abangije imitungo y’Abatutsi muri Jenoside zarangijwe zose 100%.

Icyakora  avuga ko kurangiza imanza byonyine bidahagije ko hari ibindi bigomba gukomezwa kuganirwaho kugira ngo abagifite ibikomere babashe kubikira.

Hagati aho kandi mu Karere ka Ruhango hateganyijwe gahunda yo kwimurira mu rwibutso rwa Mayunzwe imibiri  4000 bayivanye mu mva rusange.

Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Mbuye.

Abagize Komite y’ubudaheranwa y’Akarere ka Ruhango
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version