Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banditse Inyandiko Isaba Ko Umunyamakuru Agnes Uwimana Akurikiranwa Mu Butabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Banditse Inyandiko Isaba Ko Umunyamakuru Agnes Uwimana Akurikiranwa Mu Butabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 May 2021 1:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku mbuga nkoranyambaga hari inyandiko iri kuhacicikana isaba abantu gusinya inyandiko isaba inzego z’ubugenzacyaha gukurikirana umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana na  Aimable Uzaramba Karasira( wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda).

Ni inyandiko yo mu bwoko bita ‘petition’ yatangajwe n’ishyirahamwe( organization) yitwa Umurinzi Initiative rivuga ko riharanira kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayanditse bavuga ko bamaze iminsi bakurikirana ibitangazwa na bariya bantu kuri YouTube bavuga ko bigize ipfobya cyangwa ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bemeza ko ibyo babona bifitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagasaba ko inzego z’ubugenzacyaha zabakurikirana.

Kuri bo ngo n’ubwo Itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 18 yarwo yemera ko abantu bagira uburenganzira bwo kwishyira bakizana, bakavuga ikibari ku mutima, hari abarengera bagakoresha nabi buriya burenganzira.

Basaba ko abantu barengera buriya burenganzira bakwiye gukurikiranwa.

Bemeza ko nk’Abanyarwanda bababazwa n’ibyo bariya bantu batangaza, bagasaba ko bakurikiranwa kuko ngo ibyo batangaza bigira uruhare runaka mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Agnes Uwimana Nkusi

Bemeza kandi ko Aimable Uzaramba Karasira, Agnès Uwimana Nkusi n’abandi nkabo babiba urwango mu Banyarwanda kandi ntibabikurikiranweho.

Bavuga ko basanze ibyiza kandi bikwiye ari ukwandika inyandiko basaba ko bariya bantu bakurikiranwa kuko ibyo batangaza bikwiza amagambo y’urwango adakwiye kwihanganirwa.

Abo muri ririya shyirahamwa baraba Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Minisitiri y’ubutabera, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha guhagurukira bariya bandi n’abandi nkabo bagira uruhare mu gukwiza icyo bise ibitekezo bipfobya Jenoside bikanabiba urwango mu Banyarwanda.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ya nyandiko yabo ‘Petition’ yari imaze gusinywa  n’abantu bakabakaba 200.

 

Aimable Uzaramba Karasira

Ubugenzacyaha hari icyo bubivugaho…

Taarifa yabajiije Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira niba iriya nyandiko bayibonye, adusubiza ko atarayibona.

Ku makuru Taarifa yamenye y’uko Aimable Uzaramba Karasira yaba yitabye ruriya rwego, nayo Dr Murangira yatubwiye ko atarayamenya ariko ari buyadutangarize nayamenya.

Andi makuru kuri iyi ngingo turayabatangariza…

 

TAGGED:featuredGupfobyaInyandikoJenosideKarasiraUbugenzacyahaUwimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Abakinnyi B’Amavubi Mu Mwiherero
Next Article Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere Y’Abacamanza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?