Banditse Inyandiko Isaba Ko Umunyamakuru Agnes Uwimana Akurikiranwa Mu Butabera

Ku mbuga nkoranyambaga hari inyandiko iri kuhacicikana isaba abantu gusinya inyandiko isaba inzego z’ubugenzacyaha gukurikirana umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana na  Aimable Uzaramba Karasira( wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda).

Ni inyandiko yo mu bwoko bita ‘petition’ yatangajwe n’ishyirahamwe( organization) yitwa Umurinzi Initiative rivuga ko riharanira kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayanditse bavuga ko bamaze iminsi bakurikirana ibitangazwa na bariya bantu kuri YouTube bavuga ko bigize ipfobya cyangwa ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bemeza ko ibyo babona bifitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagasaba ko inzego z’ubugenzacyaha zabakurikirana.

- Advertisement -

Kuri bo ngo n’ubwo Itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 18 yarwo yemera ko abantu bagira uburenganzira bwo kwishyira bakizana, bakavuga ikibari ku mutima, hari abarengera bagakoresha nabi buriya burenganzira.

Basaba ko abantu barengera buriya burenganzira bakwiye gukurikiranwa.

Bemeza ko nk’Abanyarwanda bababazwa n’ibyo bariya bantu batangaza, bagasaba ko bakurikiranwa kuko ngo ibyo batangaza bigira uruhare runaka mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Agnes Uwimana Nkusi

Bemeza kandi ko Aimable Uzaramba Karasira, Agnès Uwimana Nkusi n’abandi nkabo babiba urwango mu Banyarwanda kandi ntibabikurikiranweho.

Bavuga ko basanze ibyiza kandi bikwiye ari ukwandika inyandiko basaba ko bariya bantu bakurikiranwa kuko ibyo batangaza bikwiza amagambo y’urwango adakwiye kwihanganirwa.

Abo muri ririya shyirahamwa baraba Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Minisitiri y’ubutabera, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha guhagurukira bariya bandi n’abandi nkabo bagira uruhare mu gukwiza icyo bise ibitekezo bipfobya Jenoside bikanabiba urwango mu Banyarwanda.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ya nyandiko yabo ‘Petition’ yari imaze gusinywa  n’abantu bakabakaba 200.

 

Aimable Uzaramba Karasira

Ubugenzacyaha hari icyo bubivugaho…

Taarifa yabajiije Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira niba iriya nyandiko bayibonye, adusubiza ko atarayibona.

Ku makuru Taarifa yamenye y’uko Aimable Uzaramba Karasira yaba yitabye ruriya rwego, nayo Dr Murangira yatubwiye ko atarayamenya ariko ari buyadutangarize nayamenya.

Andi makuru kuri iyi ngingo turayabatangariza…

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version