Regis Rugemanshuro uyobora RSSB yasabye abakozi bifuza kuzahabwa ubwishingizi bwa RAMA igihe bazaba batagikora bamaze gusaza gutangira kubyizigamiramo bakiri mu kazi bakirinda kuzabyaka baramaze kukavamo.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu Rugemanshuro yavuze ko ubwizigame bwa RAMA burya bwihariye.
Avuga ko kubera akamaro kabwo, abantu bari bakwiye gutangira kubuzigamira kugira ngo batazabura uko bivuza mu gihe Mutuelle cyangwa ubundi bwisungane bwaba butabitishyurira ubuvuzi.
Ati: “Burya RAMA ni ubwishinzi buteye ukwabwo. Kugeza ubu ntabwo imiterere y’ikigega cyacu yemera ko umuntu utariteganyirije ku rwego rwa RAMA yayihabwa amaze kuva mu kazi.”
Umuyobozi mukuru wa RSSB yaboneyeho gusaba abantu bakiri mu kazi gutanga ubwo bwizigame.
Uko bimeze kose, ubuyobozi bw’iki kigo gishinzwe kwakira no gucunga neza ubwizigame bw’Abanyarwanda buvuga ko mu myaka itanu ishize bwazamutse kandi bucungwa neza.
Guhera mu mwaka wa 2021 kugeza mu mwaka wa 2025, iki kigo cyahunitse Tiriyari ibihumbi bitatu na Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo byose kugira ngo bigerweho, nk’uko Rugemanshuro abyemeza, byaturutse ku mavugurura y’imikorere, gushyiraho ikoranabuhanga n’abakozi bashoboye.
Kuva aho ikigo ayobora giherewe ubuzima gatozi, kigakora mu buryo bwihariye, cyazamuye ayo gishyira muri Mutuelle ngo abayikoresha bashobore no kwivuza umutima n’impyiko, indwara kitishyuraga mbere.
Urutonde rw’imiti yishyurwa kuri Mutuelle yiyongereye ku kigero cya 60% mu myaka itanu ishize.
Rugemanshuro ati: ” Amafaranga abanyamuryango bizigamye tuyakoresha mu bibafitiye akamaro harimo no kongera umubare w’indwara zishyurirwa na Mutuelle nk’impyiko n’umutima”.
Ku byerekeye ishoramari mu nyubako, RSSB ivuga ko ishoramo 10% ry’ayo abaturage bose bizigamiye, ariko ko uru rwego rugikeneye ko inyigo zarwo zinozwa, Rugemanshuro akemeza ko bazakomeza kunoza uru rwego cyanecyane ko biri mubyo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta akunze kubanenga kubera imishinga yubakwa ariko yarizwe nabi, ikadindira.
Kugira ngo ibyo byose bikorwe neza, RSSB ivuga ko iteganya no gukoresha ubwenge buhangano mu kubika amakuru y’abanyamuryango hirindwa ko yakwangirika.
Nk’ubu ikoranabuhanga mu mikorere ya RSSB riri kuri 70%.