Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banque Populaire Du Rwanda Igiye Kugurwa N’Iyo Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Banque Populaire Du Rwanda Igiye Kugurwa N’Iyo Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2021 6:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kenya Commercial Bank(KCB) itangaza ko yarangije kuganira n’abayobora Banki y’abaturage y’u Rwanda bakemeranya ko izagura 64% byayo.  Irateganya kuzayigura yose.

Ikindi ni uko ubuyobozi bwa KCB bwaganiriye n’abandi bantu basigaranye imigabane ingana na 38% k’uburyo bidatinze Banque Populaire du Rwanda izaba iy’Abanya Kenya 100%.

Raporo ya KCB yabonywe na The Citizen hari aho igira iti: “ Ikigo KCB cyarangije kuvugana n’abandi bafite imigabane mike muri Banque Populaire du Rwanda kugira ngo mu gihe kitarambiranye bazagurirwe ibice ku ijana bafitemo bityo yose izegurirwe KCB.”

Iriya Banki y’Abanya Kenya kandi irateganya kugira indi banki yo muri Tanzania yitwa African Banking Corporation Tanzania Limited.

Iri kubikora ku bwumvikane n’ikigo kitwa Atlas Mara cyari gisanzwe gicunga ziriya banki zombi.

Ikigo Atlas Mara kiri kugurisha ziriya banki mu rwego rwo kubona amafaranga yo kwishyura abayihaye imyenda kugira ngo ikomeze ikore, ariko muri iki gihe ubukungu bwayo bukaba bwifashe nabi.

Bivugwa ko kiriya kigo cy’imari cy’Abanya Kenya nicyirangiza kumvikana n’abo gishaka kugurira haba mu Rwanda cyangwa muri Tanzania kizishyira Miliyari 6 KSh( amashilingi ya Kenya).

KCB  ivuga ko kugura ziriya banki biri mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya za Banki za Kenya mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Kenya nicyo gihugu muri kariya karere gifite banki zikomeye kandi ziri kwagura amarembo.

Izizwi kurusha izindi ni KCB, Equity, I&M na DTB.

I&M yarangije kugura 90% bya banki yo muri Uganda yitwa Orient Bank Limited ikaba yarayiguze kuri Miliyari 3.6 KSh.

Abasesengura imikorere yo za banki zo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bavuga ko Banki zo muri Kenya zifite abakozi bazi kwita ku bakiliya kandi bikaganwa n’abakiliya baba bazi ibyo bakora.

Muri aka karere u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu kugira Banki zizi kwita ku bakiliya, intangarugero ikaba Banque de Kigali( BK).

KCB ni banki ikorera muri Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’epfo, Rwanda n’u Burundi.

TAGGED:AbaturageBankifeaturedKenyaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nigeze Gukora Ikosa Manura Agapfukamunwa, Barankebuye Ndabireka: CP Kabera
Next Article Gabon Izinjira Muri Commonwealth Mu Nama Izabera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

You Might Also Like

IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?