Abarokokeye kuri Paruwasi ya Nyundo basabye Kiliziya ko yashyira Mgr Wenceslas Karibushi wabaye umwepiskopi w’iyi Diyosezi mu rwego rw’abahowe Imana kubera uruhare yagize mu kurinda Abatutsi bahigwaga muri Diyoseze ye.
Ubu busabe byatanzwe n’umwe muri bo wagejeje ubuhamya ku baje kwifatanya mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye muri iki gice.
Uwo ni Donatha Mukeshimana.
Yagize ati: “ Ndasaba Nyiricyubahiro umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, muzadufashe, njya numva ko hari abahowe Imana, Karibushi we yarahowe abantu, kandi abo bantu basa n’Imana, muzadufashe Kalibushi azagire urwego atera muri Kiliziya. Urwego mwamusabira gushyirwamo bizatwubaka nk’abantu yaruhanye nabo. Yaturuhanye imyaka irenze ibiri, yemera gusuzugurwa kubera twebwe, ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta ndabusaba Karibushi azavugwe, ikintu kimbabaje, mu myaka ingana itya ntabwo nigeze nshobora kumushimira akiriho”.
Wenceslas Kalibushi yavutse taliki 29, Kamena, 1919, atabaruka taliki 20, Ukuboza, 1997.
Yakomokaga mu Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Mu mwaka wa 1947 nibwo yahawe ubusasaridoti, hanyuma mu mwaka wa 1976 agirwa Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo.
Arikipisikopi wa Kigali witwaga Mgr Vincent Nsengiyumva niwe wamuhaye inkoni y’ubushumba nyuma yo kubwemererwa na Papa Pawulo II.
Kalibushi ni umwe mu bihayimana bo mu gihe cye batemeraga politiki ya Guverinoma yari ishingiye ku ivangura, iyi ikaba ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Taliki 28, Ukuboza, 1993 we na bagenzi be bake basohoye ibaruwa yamaganaga ibyo guha intwaro abaturage, muri yo hakaba harimo ibika bisaba Guverinoma gusobanurira neza abaturage impamvu yo guha abantu intwaro ku bwinshi.
Ubwo Jenoside yatangiraga inyubako Mgr Kalibushi yabagamo yasagariwe n’Interahamwe, bigakekwa ko zabikoze zigamije kumwereka ko zitishimiye umurava yagiraga mu kuvuganira Abatutsi .
Mu gitondo cyo ku wa 07, Mata, 1994 ubwo indege ya Habyarimana Juvénal Habyarimana yahanukaga akayigwamo, hari Abatutsi bahungiye kuri Diyoseze ya Nyundo bizeye kuharokokera.
Icyakora Interahamwe zaraje zirahabicira.
Taliki 08, Mata, 1994 izo Nterahamwe zafashe Mgr Kalibushi zimukura aho yabaga zimushyira ahantu zari bumwicire ariko umwe mu basirikare bakuru arazitesha.
I Vatican baje gusaba ko arekurwa, bidatinze Mgr Vincent Nnsengiyumva yandikira ibaruwa abaturage ba Nyundo abahumuriza ko Musenyeri wabo ari muzima.
Taliki 02,Mutarama, 1997 yarasezereye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru aza gutabaruka taliki 20, Ukuboza, 1997.
Amafoto@Kinyamateka