Hari abacuruzi bavuga ko iyo ibicuruzwa bisabwe gucishwa mu bigo bitandukanye ngo bisuzimirwe ubuziranenge, bituma bitinda kwemererwa gushyirwa ku isoko, bigakerereza umucuruzi ndetse n’umuguzi bikamugira ho ingaruka.
Ibigo bivugwa ni RSB, RICA, Rwanda Revenue Authority, REMA na Rwanda FDA.
Iyi nzira ndende bicamo ihendesha umucuruzi nawe akazamura igiciro ku muguzi wa nyuma kugira ngo atazahomba.
Ikibangamye kuri bo ni uko, nk’uko umwe muri bo witwa Dr. Joseph Akumuntu yabibwiye bagenzi bacu ba IGIHE, usanga ibisubizo bitangwa biba bisa.
Uyu mugabo asanzwe ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Yagize ati: “Nk’urugero gutumiza amavuta bisaba kwishyura amafaranga menshi mu bigo bitandukanye nka Rwanda FDA na RICA, ibyo bigatuma ibiciro byayo byikuba inshuro runaka kandi bitari ngombwa”.
Avuga ko igicuruzwa kimwe gishobora gusabirwa inyemezabuguzi cyangwa uruhushya mu bigo bitatu…
Hari ubwo ikigo gishobora gutumiza ibicuruzwa mu mahanga kigasabwa kubinyuza muri Rwanda FDA, byava yo bigakomereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) naho bikahava bijya mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB.
Hari abavuga ko urwo rugendo ari rurerure, ruhenze kandi nta kintu kinini rumarira abaguzi cyangwa abacuruzi.
Bemeza ko hashyizweho uburyo bwo guhuza ibintu, buzihutisha igenzurwa rikorerwa ibicuruzwa runaka, bigahabwa icyemeza ko nta cyo byakwangiza ku buzima bw’umuguzi, bityo bigateza imbere ubucuruzi.
Icyo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ibivugaho…
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi aherutse kwizeza abacuruzi ko hari ivugurura rigiye gukorwa mu rwego rwo gukemura izo mbogamizi.
Ni igisubizo avuga ko ari cyiza kandi kizaba kirambye.
Kugira ngo bikunde, Sebahizi avuga ko bizakorwa binyuze mu guhuza serivisi zisa zari zisanzwe zitangirwa mu bigo byavuzwe haruguru.
Nawe yemera ko hari inzitizi ziterwa n’ubusabe bwa serivisi zisubiramo muri ibyo bigo.
Kugira ngo bizakorwe neza, Minisitiri Prudence Sebahizi avuga ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo imikorere y’ibyo bigo izahuzwe neza.
Intego ni uko hashyirwaho urubuga rumwe rutanga serivisi zose, kandi ibyo bigo bikazajya bisangira amakuru ku buryo bizajya bikorwa na kimwe bidasabye ko rwiyemezamirimo azengurutswa iyo yose.
Mu gusobanura inyungu bizatanga, Minisitiri Sebahizi yagize ati: “Bizatuma umucuruzi abona serivisi yifuza byihuse kandi byoroshye. Buri kigo muri ibi kizaba gifite amakuru yose akenewe, niba ikigo kimwe cyemeje ko igicuruzwa cyujuje ibisabwa, ibindi bigo bizabyemera nta yandi masuzuma. Bizagabanya igihe ibicuruzwa byamaraga muri gasutamo n’ikiguzi byasabaga.”
Serivisi zizahuzwa zirimo izitangwa na Rwanda FDA, RSB, RICA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), n’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Bisa n’aho ibi bigo bizakora icyo umuntu yakwita ‘One Stop Center’ hagamijwe ko abacuruzi boroherezwa kubona ibyemezo by’uko ibicuruzwa byabo byujuje ubuziranenge.