Barasaba Leta Kwita No Ku Bana Bafite Autisme

Ababyeyi bafite abana bagira ikibazo cya Autisme barasaba Guverinoma y’u Rwanda gutekereza uko nabo bashyirirwaho uburyo bwo kubunganira mu kuvuzwa no kwitabwaho mu bundi buryo bwihariye.

Ni uburyo bwihariye kubera ko abo bana nabo bihariye. Ikibazo cya Autisme ni ikibazo kiba ku bana bato bakagira imyitwarire idasanzwe.

Ingero ikigo cy’Abanyamerika kitwa National Health Services( NHS) gitanga mu biranga abana nk’abo ni uko iyo ubasekeye bo bakwihorera.

Ni abana usanga baba badashaka no kurebana n’abandi bantu mu maso.

Ibimenyetso bamwe berekana birakomeye ku buryo hari n’abo usanga bafite akamenyero ko gukoma amashyi mu buryo butunguranye, kugendagenda ahantu bya buri kanya ndetse no kudakina na bagenzi babo bari mu kigero kimwe.

Ibi bimenyetso akenshi ababyeyi ntibamenya ko ari ibya kiriya kibazo cya Autisme.

No mu Rwanda abana nk’aba barahari.

Umwe mu babyeyi bafite abana bafite iki kibazo avuga ko akenshi ababyeyi batamenya ibimenyetso byerekana ko umwana afite autisme bikazamenyekana akuze kandi icyo gihe ibintu biba byarakomeye.

Ibyo bituma kubona ubufasha bigorana, ikibazo kikarushaho gukomera kubera ko n’abahanga mu kwita ku bibazo by’abo bana basanzwe ari bake mu Rwanda.

Icyakora  uko ubukangurambaga bukorwa n’ikigo Autisme Rwanda burushaho kwaguka ni ko abantu barushaho kumva iki kibazo no gushaka ubufasha bwo kwita ku bana babo.

Ikigo Autisme Rwanda kita ku bana bafite iki kibazo baturuka hirya no hino mu Rwanda.

Kubera ko imibereho yabo bana igoye, bisaba ko bashyirirwaho ibigo byinshi byo kubitaho.

Aho niho bahera basaba Leta ko yashyiraho ibigo byihariye kuri abo bana.

Umwe mu babyeyi bafite ababna bafite iki kibazo witwa Gahingayire Illuminée ati: “Kubitaho biratugora kubera ko abo bana basaba ko hari umuntu ubitaho buri munsi. Ni ngombwa ko Leta yadufasha kubona ibigo bitandukanye byo kudufasha”.

Buri taliki 29, Werurwe, buri mwaka uba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ikibazo cya Autism.

Rosine Kamagaju washinze Autisme Rwanda

Rosine Kamagaju washinze Umuryango nyarwanda wita kuri bariya bana witwa Autisme Rwanda avuga ko ajya kuwushinga, yabitewe no kubona ko mu Rwanda hari icyo kibazo ariko abantu bakaba batazi ibimenyetso n’ibibazo abana bafite buriya bumuga bahura nabyo.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hazirikanwaga iki kibazo, Kamagaju yashimiye Leta y’u Rwanda ko ikora uko ishoboye ikazamura imibereho y’abo bana by’umwihariko n’iy’abana bana muri rusange.

Icyo Autism ari cyo muri make….

Iki kibazo abandi bahanga bakita Autism Spectrum Disorder ( ASD). Ni ikibazo gishamikiye ku miterere n’imikorere y’ubwonko.

Ku rundi ruhande, abahanga ntibaremeranya neza ku miterere iganisha ku mikorere y’ubwonko bw’umuntu ufite kiriya kibazo.

Icyo bamenye ariko ni uko ari ubumuga umuntu arinda asazana.

Iyo umwana akiri muto ageze mu myaka itatu kuzamura atangira kwerekana imyitwarire idasanzwe ku bandi bana no mu muryango muri rusange.

Ni umwana ushobora kuba akunda gukina ibikoresho abandi bana batinya, akaba ari umwana utavuga ndetse akaba umwana utarumvikana na rimwe ahamagara Se cyangwa Nyina.

Uko iminsi ihita kandi ni ko akomeza kugaragara nk’umuntu wihariye.

Kubera ko aba adasanzwe, hari abantu batangira kuvuga ko uwo mwana  yavukanye amadayimoni.

Kutagira ubumenyi kuri iki kibazo, bituma hari ababyeyi batajyana ibigo byo kubitaho.

Icyakora ibi bigo si byinshi.

Hari abantu bamenyekanye ku isi bari bafite iki kibazo.

Abazwi kurusha abandi ku isi ni Albert Einstein, Wolfgang Amadeus Mozart, Elon Musk, Bill Gates n’abandi.

Umunyabugenge Albert Einstein ubwo yasobanuraga isomo rita relativity

Uko bimeze kose, autism si uburwayi ahubwo ni ubumuga ariko bushobora kwitabwaho, ubufite akigirira akamaro akakagirira n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version