Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Barashaka Gukomanyiriza ‘Amabuye Y’Agaciro’ Ava Mu Rwanda No Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Barashaka Gukomanyiriza ‘Amabuye Y’Agaciro’ Ava Mu Rwanda No Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2022 3:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite ingaruka nyinshi harimo no kuba hari ibihano by’ubukungu biri kwigwa uko byafatirwa u Rwanda na DRC cyane cyane ku byerekeye amabuye y’agaciro abiturakamo harimo na coltan.

Ikigo kitwa Responsible Minerals Initiative (RMI) gishinzwe kureba niba amabuye y’agaciro agera ku isoko mpuzamahanga aba aturutse mu biganza byiza kivuga ko kitakizera amabuye ya coltan aturuka mu gace u Rwanda na DRC biherereyemo.

Ubusanzwe amabuye ava mu Karere ibi bihugu byombi biherereyemo asuzumwa n’ikigo kitwa International Tin Supply Chain Initiative (ITSCI).

Ubuyobozi bwa RMI buvuga ko butakizera ibitangazwa na International Tin Supply Chain Initiative (ITSCI).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikigo  RMI gishinzwe gusuzuma niba amabuye y’agaciro ava mu bigo 400 hirya no hino ku isi aba ataraciye mu maboko afite ibiganza birimo amaraso.

Ibi bigo ngo birindwa cyane cyane kugura amabuye y’agaciro yiganjemo aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu rwego rwo kwanga ko hari amabuye yagera ku isoko mpuzamahanga avuye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi atujuje ibisabwa, abo mu kigo Responsible Minerals Initiative bakuye ikigo ITSCI ku rutonde rw’ibigo biboherereza amabuye y’agaciro.

Bavuga ko badashobora gushira amakenga kiriya kigo.

Abahanga bavuga ko muri iki gihe bigoye kwizera ko ibyo kiriya kigo kigeza ku isoko mpuzamahanga byaba byaturutse ahantu ho kwizerwa.

- Advertisement -

Kimwe mu bigo bikomeye bikemanga iki kigo ni ikizwiho kurwanya ruswa ku rwego mpuzamahanga kitwa Global Witness.

Iki kigo cyo mu Bwongereza kivuga ko ikigo icyo ari cyo cyose gishaka kwemerwa ko kigeza ku isoko mpuzamahanga amabuye y’agaciro adakemangwa kigomba gusuzuma neza aho ariya mabuye ava kandi nticyemere buhumyi ibitangazwa na International Tin Supply Chain Initiative (ITSCI).

Ikigo The Responsible Minerals Initiative (RMI) kivuga ko cyahaye abayobozi b’ibigo bisuzuma ubuziranenge n’aho amabuye yaturutse igihe kitarengeje Nyakanga, 2023 bakaba bakemuye ibibazo bituma amabuye yabo akemangwa.

Ku byerekeye u Rwanda, mu mwaka wa 2014, rwabaye urwa mbere mu kwohereza hanze amabuye ya tantalum ari nayo yamamaye nka coltan.

Icyo gihe ikigo Global Witness cyatangaje ko amabuye y’u Rwanda nayo atari ayo kwiringirwa.

Ngo amabuye arimo tin, tantalum na tungsten, u Rwanda ruvuga ko rucukura kandi rukayagurisha, si ayarwo!

Icyakora mu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko u Rwanda nta coltan rugira baba bibeshya.

Yavuze ko uretse no kuba ruyifite nyinshi, ahubwo rufite na nziza cyane.

Yagize ati: ” U Rwanda ntirufite coltan gusa ahubwo rufite na colttan nziza cyane. Ibi ni ibintu bimaze igihe kinini bizwi.”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rufite coltan kandi nyinshi

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro 815, muri byo ibigera kuri 442 bicukurwa mu buryo buhoraho mu gihe DRC ifite ibirombe 365.

TAGGED:ColtanCongofeaturedKagameRepubulika
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CP Kabera Yabwiye Abanyonzi Akamaro Ko Kugenda Neza Mu Muhanda
Next Article Umuyobozi Mu Mujyi Wa Kigali Yabwiye Abakora Uburaya Ko Babishatse Babureka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?