Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 31, Mutarama, 2025 inzego za Leta ya Congo zatangaje ko umutungo bwite wose wa Corneille Nangaa washyizwe mu mutungo w’igihugu aho waba uri hose.
Uyu mugabo asanzwe ari we Muyobozi mukuru wa Politiku w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rifatanyije na M23 mu ntambara igamije guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Félix Tshisekedi.
Iby’uko umutungo we ugiye gushyirwa uko wakabaye mu mutungo w’igihugu bitangajwe nyuma y’uko atangarije isi ko we nabo bafatanyije mu ntambara biyemeje gukumeza kurwana kugeza bakuyeho ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Nangaa yabivugiye mu kiganiro yaraye atangiye i Goma kitabiriwe n’abanyamakuru bo muri DRC nabo mu Rwanda.
Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Constant Mutamba niwe watangarije kuri X iby’uko umutungo wa Nangaa wafatiriwe wose.
Constant Mutamba yari aherutse kuvuga ko ibya Nangaa byose bizatezwa cyamunara bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 31, Mutarama, 2025.
Ingingo yo kubigurisha ubu yahindutse iyo kubigira umutungo bwite wa Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Corneille Nangaa ni umunyapolitiki wahoze uyobora Komisiyo y’amatora ubwo DRC yayoborwaga na Joseph Kabila Kabange.
Nyuma yo kuva muri izo nshingano, yaje guhungira muri Kenya, aza kwiyemza kuba umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi wamusimbuye.
Urukiko rukuru rwamuburanishije ibyaha yaregwaga n’ubushinjacyaha adahari akatirwa urwo gupfa.
Rwategetse kandi ko ibye bifatirwa bigatezwa cyamunara.
Radio Okapi yanditse ko Minisitiri w’ubutabera yari yasabye ko amafaranga azava muri iyo cyamunara azahabwa abagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iki gihugu kiri kurwana na M23.
Ntacyo Nangaa aratangaza kuri icyo cyemezo cyamufatiwe.
Amakuru avuga ko uyu mugabo asanzwe ari umukire kuko afite za hoteli nyinshi n’ikigo gitwara abantu n’ibintu.