Perezida Donald Trump yari yakiriye ibirori by’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakurikirana ibibera mu Biro bye bagize ikitwa White House Correspondents’ Association dinner ubwo aho bari bari humvikanaga amasasu.
Aho ni muri hoteli Washington Hilton mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu Tariki 25, Mata, 2026.
Ibi birori bikorwa buri mwaka, aho abanyamakuru bakurikirana ibikorwa bya White House bahurira hamwe na Perezida ndetse n’abayobozi batandukanye ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iyi nshuro hakaba hizihizwaga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu bigize icyo bise First Amendment no gukusanya inkunga igenerwa buruse z’abanyeshuri biga itangazamakuru.
Ariko ibi birori byarogowe n’amasasu, bituma abashinzwe kurinda Perezida (Secret Service) bahita bamukura aho yari ari byihuse.
Umugabo wari witwaje imbunda yarashe umwe mu bashinzwe umutekano wa Trump nk’uko byatangajwe n’umukozi wa FBI abibwira Reuters.
Uwo mukozi yari yambaye ikoti ririnda amasasu ntiyakomereka cyane.
Umunyamakuru wa Al Jazeera, Chris Sheridan, wari i Washington DC, yavuze ko abantu bose bari mu birori basabana kandi bafungura, maze batungurwa no kumva amasasu.
Yagize ati: “Numvise asa n’aho yaturutse inyuma y’aho twari twicaye, kandi yari aranguruye cyane. Yari nk’ijwi ryisubiramo, amasasu nibura atanu yumvikanye mu cyumba cy’ibirori.”
Undi munyamakuru wa Al Jazeera, Alan Fisher, yavuze ko iryo joro ryari ridasanzwe cyane muri iyo nyubako.
Ati: “Si kenshi tubona Perezida ahura n’ikigeragezo cyo kumwivugana, hanyuma akajya mu cyumba cy’itangazamakuru gutanga amakuru, mu gihe abantu bose bari bakangaranye.”
Hoteli ya Washington Hilton isanzwe ifitanye amateka n’ibikorwa byo gushaka kwivugana abayobozi bakuru ba Amerika, ndetse bamwe bayita “Reagan hotel” kubera ko ari ho hageragejwe kwicira Perezida Ronald Reagan mu 1981.
Fisher yavuze ko Trump ubwe yabanje gutekereza ko hari ikintu cyaguye hasi cyangwa ari urusaku rusanzwe, ariko abashinzwe umutekano bahise bamujyana vuba hamwe n’umugore we n’abandi bayobozi.
Yongeyeho ko Trump yashakaga ko ibirori bikomeza, ariko abashinzwe umutekano ntibabyemera.
Ese Trump ari amahoro?
Abayobozi bose ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo na Trump, batangajwe ko nta kibazo bahagiriye.
Hashize nk’isaha imwe Trump avanywe aho ibirori byaberaga, yatangaje ku rubuga rwe Truth Social ko “uwarashe yafashwe.”
Yagize ati: “Byari ijoro ridasanzwe i Washington DC, ariko abashinzwe umutekano bakoze akazi keza cyane.”
Trump yavuze ko yasabwe kuva mu birori, kandi ko bizasubukurwa vuba.
Yagize ati: “Umugore wa Perezida, Visi Perezida, n’abandi bayobozi bose bameze neza. Twumvikanye ko ibi birori bizasubukurwa mu minsi 30 iri imbere.”
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’ibi, Trump yashimye ubutwari bw’umukozi ushinzwe kumurinda warashwe ariko imyenda irinda amasasu ikamurinda.
Yagize ati: “Navuganye na we, ameze neza cyane kandi afite morale iri hejuru. Twamubwiye ko tumukunda kandi tumwubaha.”
Ukekwaho kurasa ni nde?
Ibitangazamakuru New York Times na CBS News byavuze ko ukekwaho iki gikorwa ari umugabo w’imyaka 31 witwa Cole Tomas Allen.
Nubwo inzego z’umutekano zitari zatangaza izina rye ku mugaragaro, amakuru atandukanye avuga ko uwo muntu yari acumbitse muri hoteli Washington Hilton, akomoka i Torrance muri California.
Amashusho amugaragaza agerageza kurenga umurongo w’abapolisi ashaka kugera mu cyumba cy’ibirori aho Trump yari yicaye hafi y’umugore we Melania n’abandi bayobozi.
Mu mafoto amwe, agaragara yambaye ubusa igice cy’umubiri, kuko abapolisi bamwambuye imyenda kugira ngo barebe ko nta bindi bikoresho biteje akaga yari afite.
Trump yamwise “umuntu urwaye mu mutwe cyane.”
Si ubwa mbere bashaka kwica Trump
Trump yahuye kenshi n’ibigeragezo byo kumwivugana mu gihe cyose yamaze ari umuyobozi cyangwa umukandida ku mwanya wo kuyobora Amerika.
Ibiherutse ni ibyabaye muri Nyakanga 2024, aho mu nama yabereye i Butler muri Pennsylvania, umugabo wari witwaje imbunda yageze ku gisenge hafi y’aho yari ariashaka kumurasa.
Umuntu umwe wari mu bari bitabiriye yahasize ubuzima, naho Trump akomereka ku gutwi.
Uwabikoze yahise araswa n’abashinzwe umutekano.
Nyuma y’amezi make, muri Nzeri, undi mugabo witwaje imbunda yihishe hafi y’ikibuga cya golf cya Trump i Florida agamije kumwica, ariko abashinzwe umutekano baramubonye mbere y’uko arasa maze arafatwa.
Hari kandi undi mugabo winjiye mu rugo rwa Trump rwa Mar-a-Lago muri Florida afite imbunda, ariko Perezida ntiyari ahari.

