Gen Kabarebe Yabwiye Ingabo Z’Amahanga Ubutwari Bw’Ingabo Z’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare barimo n’abanyamahanga basobanuriwe amateka y’u Rwanda muri rusange n’ay’ubutwari bwaranze Inkotanyi mu kurubohora.

Ubwo barangizaga urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu rwakozwe nizahoze ari ingabo za RPA, abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura.

Intego yari ugusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda.

Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen Mubarakh Muganga hamwe n’abandi bajenerali babagejejeho uko kubohora u Rwanda byasabaga ubutwari.

Kabarebe yasobanuye birambuye ubwitange budasanzwe bw’abasirikare ba RPA bari bayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu kurubohora ni n’aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikiwe, ihagarara hari Abatutsi bagera kuri miliyoni bari bamaze kwicwa n’Interahamwe.

Gen (Rtd) Kabarebe yabwiye abo basirikare barimo n’abo mu mahanga ko kugira ngo u Rwanda rubohorwe byasabye ubumenyi n’ubunaribonye ku rugamba byatumaga hafatwa ibyemezo by’ingenzi ngo icyari kigambiriwe kigerweho.

Ku rubuga rwa X/Twitter rwa Minisiteri y’ingabo, handitseho ko abo banyeshuri barushijeho gusobanukirwa uko urwo rugamba rwakozwe, kandi ko ubwo buhamya bwatumye barushaho kumenya byisumbuyeho imikorere yo kuyobora abasirikare haba mu gihe cy’amahoro no mu gihe cy’intambara.

Iki kiganiro cyakurikiye uruzinduko abanyeshuri bakoreye ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside aho baboneye umwanya wo kongera kuzirikana no gusesengura uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwagenze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *