Barataka Ko Utabyariye Kwa Muganga Acibwa Amande

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Umugore utwite. Ifoto: IGIHE

Bwa mbere iby’uko umubyeyi ubyariye ku nzira ajya kubyara acibwa amande, byavuzwe n’umuturage wo muri Nyamasheke ubwo we na bagenzi be bari basuwe na RBA Hafi Yawe. Hari mu kiganiro cyari cyahuje abaturage, abayobozi n’abanyamakuru ba RBA bari muri gahunda yo kwegera abaturage.

Uwo muturage yabarije mu ruhame ubuyobozi bwa Nyamasheke niba byemewe ko umubyeyi utunguwe n’ibise ajya kubyara akabyarira ku nzira aba akwiye gucibwa amande.

Abajijwe amafaranga bacibwa, yasubije ko ari Frw 10,000.

Icyo gihe Meya wa Nyamasheke Mupenzi Narcisse yasubije ko icyo kibazo atari akizi, ko agiye kubikurikirana.

Mu kiganiro “Dusangire Ijambo” gica kuri Radio Rwanda, cyatambutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 20, Gashyantare, abaturage bo mu tundi turere nabo bahamagaye, abandi bandika ubutumwa batakamba ko bakwiye kurenganurwa kuko bacibwa ayo mande.

Abahamagaye ni abo muri Burera, Gicumbi, Gakenke (aha hari aho bacibwa Frw 20,000), muri Gatsibo, Ngororero na Muhanga.

Umuturage witwa Evariste wo ku Ndiza mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga yagize ati: “Natwe inaha iyo umubyeyi abyariye mu rugo bahita bamujyana kwa muganga ariko iyo ageze yo ayo mande barayamuca. Niyo yabyarira ku nzira yari agiye yo, byanze bikunze arayatanga.”

Muri Gatsibo hari abandikiye bagenzi bacu ba RBA ko ayo mande ‘atangwa’.

Diogène wo muri Kinyami yavuze ko ahenshi bayatanga, akemeza ko ibyo bidakwiye.

Claude Tuyiramye bakunda kwita Bill Gate w’ahitwa Akagihanga mu Murenge wa Nemba muri Burera nawe yemeza ko aho atuye bihaba, akibaza aho ayo mafaranga ajya!

Germaine Izibyose wo muri Gicumbi nawe avuga ko yibaza aho ayo mande umubyeyi ubyariye ku nzira ajya kwa muganga ajya akahabura.

Ati: “Ikibazo ni uko batanatanga inyemezabwishyu”

Charlotte wo mu Murenge wa Hindiro muri Ngororero avuga ko ayo mande acibwa n’Ikigo Nderabuzima cya Muramba, akaba angana na Frw 10,000 bakabona kukohereza ku bitaro bikuru.

Hari andi makuru avuga ko no mu Karere ka Kicukiro hari ayo mande ya Frw 15,000.

Utu nitwo turere twamenye ko tuvugwamo iki kibazo.

Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga, ntacyo Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr. Dr. Uwimana Aline ushinzwe ubuzima  bw’umwana n’umubyeyi yari yadusubije ku butumwa bwamugezeho buciye kuri WhatsApp bwo kumenya icyo avuga kuri iyo ngingo.

Umuturage wo muri Nyamasheke wavuzwe mu bika bibanza yabwiye itangazamakuru ko ayo mande bayacibwaga n’ikigo kitwa Ngali kandi ayo akaba ari amande ajya ku Karere.

Ni inkuru igikurikiranwa…

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *