Barohamye Mu Kiyaga Cya Ruhondo

Abagabo bane bagiye kuroba mu kiyaga cya Ruhondo ku ruhande rw’Akarere ka Burera bararohama umwe arapfa. Ni ikiyaga gituranye n’icya Ruhondo, bikaba ibiyaga bibiri bita ‘impanga’ kubera ko bituranye kandi byakomotse hamwe.

Abo bagabo ni abo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugengabali mu Karere ka Burera.

Uwapfuye yitwa Elisa Niyibizi wari ufite imyaka 25 y’amavuko.

Akomoka mu Mudugudu wa Kamonyi, mu Kagari ka Mucaca mu Murenge wa Rugengabali.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko mu bo bari bari kumwe harimo umwana w’imyaka 16 y’amavuko n’undi w’imyaka 19 ndetse n’umugabo w’imyaka 32 y’amavuko.

Abo uko ari batatu barokotse kuko bazi koga.

Impamvu yatumye barohama ivugwa ni uko ubwato bari barimo bwatobotse bukajyamo amazi.

Abandi bashoboye koga bavamo keretse utari ubizi ari nawe wahasize ubuzima.

Bamaze kubona ko arohamye, babiri bajya kubibwira Polisi abandi basigara ku murambo ngo utagira ikindi uba.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Butaro gusuzimwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Théophile Mwanangu yabwiye Taarifa ko kiriya kiyaga gikungahaye ku mafi, iyo ikaba ari yo mpamvu ituma abantu bakigabiza bakajya kuroba bitemewe n’amategeko.

Avuga ko bajyayo bashaka amafi yo kugurisha kuko abenshi batayarya.

Mwanangu asaba abaturage kumenya ko uburobyi butemewe n’amategeko buhanwa kandi bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko byagenze kuri Niyibizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version