Barore Yatorewe Umwanya Mu Kigo Kita Ku Itangazamakuru Muri Afurika

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, Cléophas Barore yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nyafurika Kigenzura mu by’itangazamakuru mu gace k’Afurika yo hagati. Iki kigo kitwa Media Regulators Institutions in the Economic Community of Central African States(ECCAS).

Inama yabereyemo amatora yateraniye muri Cameroon mu Mujyi wa Douala.

Barore amaze imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru.

- Advertisement -

Yakoze igihe kirekire mu cyahoze ari Ofise Nyarwanda ishinzwe amatangazo ya Leta( Office Rwandais de l’Information, ORINFOR).

Iki kigo cyaje guhindura izina kitwa RBA kandi n’ubu aracyagikoramo.

Afite uburyo bwihariye ayoboramo ibiganiro, bushingiye cyane cyane k’ukuba azi amateka ya Politiki y’u Rwanda ndetse akagira akarusho ko kumenya kubaza ibibazo bikomeye ariko bibajijwe neza k’uburyo ubajijwe amenya uko asubiza.

Yize mu Kigo IFAK ndetse na Kaminuza.

Ni umugabo wubatse ufite barenga batanu.

Asengera muri idini rya ADEPR akagira n’umuhamagaro wo kwigisha ijambo ry’Imana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version