Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bartomeu Wahoze Ayobora FC Barcelone Yatawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Bartomeu Wahoze Ayobora FC Barcelone Yatawe Muri Yombi

taarifa@media
Last updated: 01 March 2021 5:05 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Polisi ya Espagne yataye muri yombi Josep Maria Bartomeu wahoze ayobora FC Barcelone, nyuma y’igikorwa cyo gusaka mu biro by’iyo kipe hashakishwa ibimenyetso ku byaha birimo ruswa bikekwa ku bahoze bayiyobora.

Kuri uyu wa Mbere FC Barcelone yemeje ko abakozi b’ishami rikora iperereza ku byaha bijyanye n’imari, bazindukiye ku cyicaro cyayo i Camp Nou.

Bartomeu, uwari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya FC Barcelona Òscar Grau, umuyobozi ushinzwe amategeko Román Gómez Pontí na Jaume Masferrer wahoze mu buyobozi bw’iyo kipe, bose bafashwe bakekwaho “imiyoborere mibi, ruswa n’iyezandonke” nk’uko byatangajwe na Radio Cadena SER.

Polisi yatangaje ko yafashe abantu benshi n’ubwo imyirondoro yabo itahise itangazwa.

Bartomeu yatangaje ko yeguye hamwe n’abayobozi bakuru bakoranaga ubwo mwaka ushize havukaga ubwumvikane buke mu ikipe, bwatumye umukinnyi w’umunyabigwi Lionel Messi atangaza ko ashaka kuva muri iyo kipe.

Abahoze ari abayobozi ba FC Barcelone bafashwe mu gihe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, ahanini gishingiye ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Iki gikorwa kandi kibaye mu gihe mu mpera z’iki cyumweru hazaba amatora ya perezida mushya w’iyo kipe, ndetse abanyamuryango basaga 20.000 bamaze gutora binyuze mu butumwa bohereza ku iposita.

Abakandida bahatanye ni batatu, Victor Font, Joan Laporta na Toni Freia.

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
Next Article Perezida Kagame Yasabye Afurika Kuvuga Mu Ijwi Rimwe Ku Ikwirakwizwa ry’Inkingo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ese APR FC Iri Ku Rwego Rwo Gukina N’Amakipe Nka Pyramids FC?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?