Bartomeu Wahoze Ayobora FC Barcelone Yatawe Muri Yombi

Polisi ya Espagne yataye muri yombi Josep Maria Bartomeu wahoze ayobora FC Barcelone, nyuma y’igikorwa cyo gusaka mu biro by’iyo kipe hashakishwa ibimenyetso ku byaha birimo ruswa bikekwa ku bahoze bayiyobora.

Kuri uyu wa Mbere FC Barcelone yemeje ko abakozi b’ishami rikora iperereza ku byaha bijyanye n’imari, bazindukiye ku cyicaro cyayo i Camp Nou.

Bartomeu, uwari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya FC Barcelona Òscar Grau, umuyobozi ushinzwe amategeko Román Gómez Pontí na Jaume Masferrer wahoze mu buyobozi bw’iyo kipe, bose bafashwe bakekwaho “imiyoborere mibi, ruswa n’iyezandonke” nk’uko byatangajwe na Radio Cadena SER.

Polisi yatangaje ko yafashe abantu benshi n’ubwo imyirondoro yabo itahise itangazwa.

Bartomeu yatangaje ko yeguye hamwe n’abayobozi bakuru bakoranaga ubwo mwaka ushize havukaga ubwumvikane buke mu ikipe, bwatumye umukinnyi w’umunyabigwi Lionel Messi atangaza ko ashaka kuva muri iyo kipe.

Abahoze ari abayobozi ba FC Barcelone bafashwe mu gihe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, ahanini gishingiye ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Iki gikorwa kandi kibaye mu gihe mu mpera z’iki cyumweru hazaba amatora ya perezida mushya w’iyo kipe, ndetse abanyamuryango basaga 20.000 bamaze gutora binyuze mu butumwa bohereza ku iposita.

Abakandida bahatanye ni batatu, Victor Font, Joan Laporta na Toni Freia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version