Abagizi ba nabi binjiye mu bitaro byitwa Stanley Hospital mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria bashimuta abana batanu b’impinja. Guverinoma ya Nigeria ivuga ko ihangayikishijwe n’ubu bushimusi budasanzwe.
Ni ubushimusi bwibasira abanyantege nke, ibyo mu Cyongereza bita ‘soft targets.’
Muri Nigeria, muri iki gihe haravugwa abantu bashaka ko igice batuyemo cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba kigenga.
Ubu bushimusi budasanzwe bwabaye ku wa Kane Taliki 08, Ukuboza, 2022, bubera mu gice kitwa Anambra, ahitwa Nkpologwu muri Biafra.
Perezida wa Nigeria witwa Muhamud Buhari yavuze ko ubuyobozi bwose bw’igihugu cye bugomba guhaguruka bukarwanya ubu bushimusi budasanzwe.
Hagati aho kandi yasabye ko hatangira kwigwa uburyo buboneye bwakoreshwa kugira ngo bariya bana basubizwe ababyeyi babo hakiri kare kandi bagihumeka.
Abaganga bavuga ko impamvu zikomeye zihitana impinja( infants) ari ubukonje bukabije kuko imitima yazo iba itarakomera ndetse n’amaraso akaba ataragira ubuhangange bwo kwihanganira ubukonje cyangwa ubushyuhe bukomeye.
Ikirere kitameze neza ku mpinja gituma n’ibihaha byazo bidakora neza, bikaba byatuma zihera umwuka zigapfa.
Izi mpamvu hamwe n’izindi zizwi n’abaganga ziri muzishobora gutuma bariya bana batazagira ubuzima bwiza mu gihe cyose badasubijwe ababyeyi bazo ngo baziteho.
Perezida Buhari yategetse ko mu bitaro byose hashyirwa ingamba zikomeye zo kuharindira umutekano kugira ngo ubujura nka buriya butazongera.
N’ubwo nta mutwe urigamba ririya shimuta, harakekwa umutwe wo muri Biafra witwa Indigenous People of Biafra (IPOB).
Hari n’impungenge z’uko abashimuse ziriya mpinja baba baragiye ‘kuzitangaho ibitambo.’
Biranatangaje ko abavugwaho kwiba ziriya mpinja nta muntu bigize barasa, nta muntu bigeze bakomeretsa, ahubwo icyabo cyari ukwiba impinja.
Bafashe impinja n’ibyahi zari ziryamyemo barazijyana.
Umwe mu baganga babonye biba avuga ko kuba barabikoze bigakunda, bivuze ko n’ubutaha babikora nabwo bikabahira.
Agace ka Anambra kamaze iminsi gashaka ko Biafra iba Intara yigenga ya Nigeria.
Ni agace gafite n’ishami rya gisirikare ryitwa Eastern Security Network (ESN).
Uwahoze ari umuyobozi w’umutwe wa Biafra witwa Nnamdi Kanu yafunzwe mu mwaka wa 2020 akurikiranyweho ubugambanyi n’ubwicanyi ariko kuba yarafunzwe ntibyabujije abamwemera gukomeza gushaka ko Biafra yigenga.