Basketball Africa League 2022 – U Rwanda Ni Urwa Mbere Rugakurikirwa Na Tunisia

Ikipe ya REG Basketball Club yeretse izo bari bahanganye mu mikino y’amajonjora yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’amarushanwa nyafurika y’uyu mukino ko yihagazeho. Imikino y’irangiza izabera i Kigali mu mpera za Gicurasi, 2022.

Kugeza ubu REG BC yo mu Rwanda niyo ya mbere, igakurikirwa na US  Monastir yo muri Tunisia, hagakurikiraho AS SALE yo muri Maroc.

Andi makipe yitwaye neza ni SLAC (Seydou Legacy Athlétique Club) y’i Conakry muri Guinea, , commonly known as SLAC, is a Guinean basketball team from Conakry, igakurikirwa na Clube Ferroviário da Beira y’I Beira muri Mozambique nyuma hakaza  Duke Blue Devils yo muri Cameron.

Amarushanwa y’amajonjora yaberaga i Dakar muri Senegal, akaba aheruka kurangira kuri uyu wa Kabiri taliki 15, Werurwe, 2022.

- Advertisement -

Imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Kigali Arena muri Gicurasi uyu mwaka.

Rwanda Energy Group (REG) niyo yaraye ihawe ikamba ry’ikipe yatsinze nyuma yo gutsinda  Ferroviario da Beira yo muri Mozambique ibitego 89-74.

Mu mikino itanu REG yakinnye yatsinzemo ine!

Muri urwo rugendo rugana ku ntsinzi, REG, yabanje gutsinda  AS Salé, ikurikizaho SLAC, nyuma yayo haza US Monastir hanyuma yikuza  Beira.

Ikipe yatsinze  REG  ni imwe gusa yitwa Dakar Univeriste Club.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version