Urwego Rw’Abikorera Mu Rwanda Rurashaka Kwagukira Mu Mahanga

Ubuyobozi bw’Urwego rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda, Rwanda Private Sector Federation, butangaza ko muri manda bwaraye butorewe, buzibanda kwagura imikoranire na bagenzi babo bo mu mahanga.

Byavuzwe na Bafakulera Robert waraye wongeye gutorerwa kuyobora uru Rwego muri Manda ya kabiri.

Yari yaratangiye kuruyobora mu mwaka wa 2018.

Bamwe muri bagenzi basanzwe bakorera muri iri rwego bavuga ko mu myaka iri imbere bazongera imikoranire na bagenzi babo bo mu mahanga harimo abo muri Repubulika ya Centrafrique, Mozambique, Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ahandi.

Robert Bafakulera avuga ko indi ngingo ubuyobozi bwe buzibandaho ari ugufasha bagenzi be kwivana mu ngaruka batewe na COVID-19.

Yabwiye ko yizeza bagenzi kuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo Leta ikomeze gufasha abakorera ku giti cyabo bahuye n’ingorane mu kazi kabo kubera COVID-19, bashobore kuzivanamo.

Bamwe mu bikorera babwiye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe itangazamakuru, RBA, ko bifuza ko Komite batoye yakomeza kubashakira amasoko no hanze y’u Rwanda bigatuma baguka

Sina Gerard yagize ati: “Nubwo tutafunze ibikorwa ariko byatugizeho ingaruka rero niyo mpamvu gukoresha ikoranabuhanga twabonye ari igisubizo. Dukomeze tubishyiremo imbaraga.”

Mu gufasha abikorera kwagurira ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda, avuga ko mu bufatanye bw’Urugaga rw’abikorera na Guverinoma inzira isa n’iharuye kandi urugendo bazarufatanya.

Bafakulera we avuga ko kuba u Rwanda rukomeje gushaka no kubona inshuti hirya no hino ku isi rwafatanya nazo, ari uburyo bwiza bwo kwagura amarembo abashoramari barwo bakabona isoko.

Abo muri uru rugaga bamaze iminsi mu matora y’abahagarariye abandi mu mahuriro atanu  yashyizweho asimbura 10 yari ari ho mbere y’amavugurura yakozwe mu minsi  ishize.

Robert Bafakalure ni umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda. Mu mwaka wa 2018 yagiye ku buyobozi bw’Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo asimbuye Benjamin Gasamagera.

Icyo gihe yari yungirijwe na Eric Gishoma na Isabelle Uzamukunda.

Kuri iyi nshuro , Robert Bafakulera yungirijwe na Mubiligi Jeanne Françoise na Kimenyi Aimable.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version